FB_IMG_17413292199887594

Itorero ryabatije DJ Brianne ryahagaritswe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” zitemerewe gukorera mu Rwanda kuko zitanditswe nk’uko amategeko abisaba.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 6 Werurwe 2025, rigaragaza ko ibikorwa by’iyi miryango bigomba guhita bihagarara.

Elayono Pentecostal Blessing Church yari iyobowe na Prophet Erneste Nyirindekwe, umuhanuzi uzwi mu Rwanda. Izina rye ryamenyekanye cyane ubwo yasezeranyaga Evode Uwizeyimana na Zena Abayisenga mu bukwe bwabo mu 2021.

Yanamenyekanye kandi ubwo yabatizaga DJ Brianne uzwi mu kuvanga imiziki. Urusengero rwe rwasengeragamo ibyamamare bitandukanye.

RGB yibukije ko imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubanza kwiyandikisha no guhabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *