2d5bfc0a-a545-44f0-a062-bcc8902503fc

Batandatu bapfiriye mu iturika ry’ikamyo yari itwaye lisansi

Abantu batandatu bapfuye nyuma y’uko ikamyo itwaye lisansi iturikiye mu gace ka Karami Rami, muri Babban Rami Ward, mu Karere ka Mashegu ho mu gihugu cya Niger.

Iyo mpanuka yabaye ubwo iyo kamyo yari itwaye lisansi iyijyanye muri Niger yarengaga umuhanda ikagwa, maze lisansi igatemba ari na bwo habaye iturika rikomeye.

Abatangabuhamya bavuze ko impamvu y’iyo mpanuka ari imihanda mibi yo mu gace ka Makera-Bokani-Sabon Pegi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri Niger (NSEMA), Abdullah Arah yemeje ko habayeho gutinda gutabara kubera ikibazo cy’itumanaho.

Arah yagize ati: “Ikipe yacu yagowe no kubona amakuru ku gihe ku byabaye, bituma tugira gutinda mu gutabara.”

Abaturage bavuga ko iyo kamyo yari igiye mu mujyi wa Kontagora, ariko yaje gutakaza uburinganire maze iraturika aho yaje guhita inahitana abari hafi aho.

Iri mpanuka ikomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wo gutwara ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibibazo by’imihanda muri Niger.

Abaturage basabye leta kugira icyo ikora vuba ngo impanuka nk’izi zikumirwe. Nubwo hakiri gukorwa iperereza, inzego zishinzwe ubutabazi ziracyagerageza kumenya uburemere bw’ibyangiritse.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *