Umusore witwa Bizumuremyi Eric uri mu kigero cy’imyaka 25 wari ucumbitse mu karere ka Rubavu wavugwagaho kuba umutinganyi yishwe na mugenzi we bararanye amuteye ibyuma mu musaya. Ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko amakuru yerekeye iby’ubutinganyi ntayo bahawe.
Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, tariki 07 werurwe 2025, aho byabereye mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, umudugudu wa Gasutamo.
Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA bavuga ko aba bombi bicanye kubera ko umwe yashatse gusambanya mugenzi we, undi nawe akirwanaho.
Ati “Nimba bashwanye bapfuye amafaranga ntabwo twabimenya, gusa turi kumva ko yashatse ku musambanya mu kibuno undi akamutera ibyuma arimo yirwanaho birangira apfuye, ndetse akihagera kuko bwari bwije undi yahise atangira kumubwira ngo urampa.”
Akomeza avuga ko amakuru bumvise aruko uyu wishwe yari yahamagaye uwamwishe ngo nyuma y’akazi amuzanire inyama murugo, yazihageza ngo agahita amubwira ngo “urampa”. N’ubwo batabihamya.
Undi musore wari waje gushungera ati “Twese amakuru twumvise nuko yari umutinganyi, bamuzanira inyama nyuma nimba yashatse kumusambanya ntitwabihagararaho ariko biri kuvugwa.”
Iby’ubutinganyi ubuyobozi ntibubivugaho rumwe n’abaturage
Uwineza Francine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge Wa Gisenyi yahamirije BWIZA aya makuru.
Ati “Amakuru twayamenye mu rukerera ko Niyogisubizo Elie w’imyaka 19 yishe ateye ibyuma mugenzi we, yatabarijwe n’abakobwa bari baraye murugo rwa nyakwigendera, kandi ngo nta bindi bibazo bari basanzwe bafitanye, kuko yaje kumusura amuzaniye inyama. Bigeze mu gicuku bumva ibintu biri gusakuza, barebye basanga Eric yamaze gupfa batabaza inzego zishinzwe umutekano ndetse bose bahise bafatwa.”
Akomeza avuga ko iby’amakuru y’ubutinganyi batayahamya ko abakobwa bari baraye muri rugo babihakanye, ngo ahubwo yamwishe ashaka kumwiba, ntaho bihuriye nibyo abaturage bavuga ko yashakaga ku musambanya.
Yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse no kwanzuza abashyitsi mu bitabo by’umudugudu.
Niyogisubizo Elie we n’abakobwa babiri bari baraye muri uru rugo bahise batabwa muri yombi kuri ubu bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi, ni mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi mu gihe hakiri gushakishwa bene we.





