Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gusuzuma ibijyanye n’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’aho umusenateri avuganye n’Abayobozi ba Amerika ngo baganire ku masezerano yo kugurana umutekano amabuye y’agaciro nk’uko departement ya leta yabitangaje mu itangazo yageneye Reuters.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikungahaye kuri cobalt, lithium na uranium n’andi mabuye y’agaciro, ihanganye n’inyeshyamba za M23 zishinjwa gushyigikirwa n’u Rwanda, nubwo impande zombi zibihakana, zimaze gufata igice kinini muri Kivu zombi.
Ibiganiro na Amerika, kimwe n’ibyo iri kugirana na Ukraine ku kugurana amabuye y’agaciro umutekano bimaze ibyumweru byinshi bigarukwaho cyane i Kinshasa, aho bamwe babifata nko kugurisha igihugu abashyigikiye Tshisekedi bakagaragaza ko nta yandi mahitamo.
Umuvugizi kandi yagize ati: “Amerika yakoze” mu kuzamura ishoramari ry’abikorera bo muri Amerika muri DRC mu rwego rwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunoze kandi buboneye. ”
Mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yagize ati: “Hariho icyifuzo kuri twe cyo kugira abafatanyabikorwa batandukanye,” yongeraho ko hakomeje ibiganiro buri munsi hagati ya Congo na Amerika
Ati: “Niba uyu munsi abashoramari b’Abanyamerika bashishikajwe no kuza muri DRC, biragaragara ko bazabona umwanya … DRC ifite ibigega bihari kandi byaba byiza nanone Abanyamerika bashoye imari hano”.
Ariko, yavuze ko Amerika idafite ibigo bigengwa na leta nk’u Bushinwa bubifite, kandi nta masosiyete yigenga y’Abanyamerika acukura amabuye y’agaciro akorera muri Congo muri iki gihe.
Yongeyeho ati: “Niba rero niba Abanyekongo bashaka ko ibi bizakora, birashoboka ko bitazaba binyuze mu guha isosiyete y’Abanyamerika ikirombe cy’amabuye y’agaciro. Bagomba kureba inzira zigoye zo gukorana na Amerika”.


