Intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na M23 zizatangira imishyikirano y’amahoro itaziguye ku itariki ya 18 Werurwe, mu mujyi wa Luanda.
Aya makuru yemejwe n’ingoro ya perezida wa Angola kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Werurwe 2025.
Ku wa Kabiri, itariki 11 Werurwe , Perezida wa Angola, João Lourenço, mu nama yagiranye na mugenzi we wa Congo, yatangaje ko Guverinoma ya Kinshasa yemeye kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ukorera mu burasirazuba bwa DRC.
Ku ruhande rwe, Perezida Félix Tshisekedi ngo yitaye kuri iki gikorwa cy’umukuru w’igihugu cya Angola, kigamije gushakira igisubizo nyacyo ikibazo kiriho.