Mohbads-Wife-Omowunmi

Umugore wa nyakwigendera Mohbad aramutabariza nyuma y’amezi 18 adashyingurwa

Nyakwigendera Mohbad, umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, yapfuye ku ya 12 Nzeri 2023 maze ahita ashyingurwa ku munsi wakurikiyeho. Gusa nyuma y’iminsi icyenda, tariki ya 21 Nzeri 2023 polisi yakuye umurambo we mu mva kugira ngo hakorwe isuzuma ry’impamvu z’urupfu rwe, kubera impaka zari zavutse.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025 umugore wa Mohbad, Omowunmi Aloba yagaragaje akababaro ke ko umugabo we amaze amezi 18 akiri mu buruhukiro (morgue), aho yashinje sebukwe, Joseph Aloba kuba ari inyuma y’iyo mpamvu agamije inyungu ze bwite.

Mu butumwa burebure yashyize kuri Instagram, Omowunmi yavuze ko urupfu rwa Mohbad rwahindutse ubucuruzi ku bantu bamwe. Ati: “Amezi 18 arashize umugabo wanjye atabarutse. 18 y’ukubura umukunzi wanjye, 18 y’ububabare bukomeye, 18 yo kwihanganira kuba umubyeyi w’umwana wacu ufite amezi 23. Sinabona amagambo asobanura iyi mpagarara n’agahinda ndimo.”

Yakomeje asaba rubanda kumufasha gusaba sebukwe gutanga uburenganzira kugira ngo Mohbad ashyingurwe. Yagize ati: “Ndabasabye, nimufashe databukwe ashobore gushyingura umuhungu we. Nta mpamvu n’imwe ituma umurambo wa Mohbad uguma mu buruhukiro nyuma y’igihe kingana gutya. Si urukundo cyangwa agahinda bimubuza gushyingura umuhungu we, ahubwo ni inyungu zimwe na zimwe akuramo.”

Omowunmi yavuze ko hari abantu ku mbuga nkoranyambaga bashyigikira sebukwe kandi bagakomeza kubikwirakwiza nk’ubucuruzi. Ati: “Aba bantu babaye nk’abungukira muri uru rupfu. Bubatse izina ku gahinda kanjye, batunzwe no kunyandagaza no kwangiza isura yanjye. Muri bo, hari n’abaha databukwe amafaranga buri kwezi avuye kuri izi mbuga. Ndabasabye, nimwumve gutakamba kwanjye. Nimufashe umugabo wanjye aruhuke mu mahoro, umwana wanjye agire amahoro, nanjye nshobore kumuririra.”

Kugeza ubu, urupfu rwa Mohbad rukomeje gutera impaka muri rubanda, aho benshi bifuza ko ubutabera butangwa mu gihe abandi bemeza ko hakwiye gufatwa umwanzuro wo kumushyingura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *