Kuri uyu wa Kane, abakuru b’ibihugu na guverinoma by’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bahuriye mu nama idasanzwe ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo rya nyuma ryasomwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa SADC, Elias Magosi, Inama “yahagaritse manda ya SAMIDRC itegeka ko ingabo zayo zitangira kuhava buhoro buhoro”.
Itangazo rya Perezidansi ya Congo riragira riti: “Umukuru w’igihugu yishimiye gahunda ya Perezida wa Angola, Joâo Lourenço wahamagaje inama ku itariki ya 11 Werurwe i Luanda mu rwego rwo kwihutisha kongera gutangiza inzira za Luanda na Nairobi.
“Iyi ntambwe yiyemeje byuzuye kandi ashikamye, irahamya ko Angola yifuza gutera inkunga akarere kacu kugira ngo ikibazo kirangire. Ni ngombwa ko ibyemezo byafashwe kuri uyu munsi bihita bihindurwa byihuse mu bikorwa bifatika kuri ‘terrain’ ”, ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.



