Ataliya yari umwamikazi wa Yuda uzwiho kuba umugore wategetse ubwami bw’igihangange, ariko akarangwa n’ubugome no kumena amaraso menshi kugira ngo agere ku butegetsi.
Uyu mugore yari umukobwa w’umwami Ahabu na Yezebeli bayoboraga Isiraheli, umuryango wari waramamaye mu gusenga ibigirwamana cyane cyane Bayali.
Ataliya yashakanye n’umwami Yehoramu wayobora Yuda, maze abyara umuhungu we Ahaziya. Nyuma y’urupfu rw’umwami Yehoramu, umuhungu we Ahaziya yimye ingoma, ariko ubutegetsi bwe bwamaze igihe gito kuko yiciwe i Jezireyeli na Yehu, wari washinze umutwe wo kurimbura inzu ya Ahabu.
Nyuma y’urupfu rw’umugabo we Yehoramu n’umuhungu w Ahaziyan, byatumye Ataliya afata umwanzuro wihuse wo kwica abahungu b’umwami [abuzukuru be] bose kugira ngo abe ari we ugumana ingoma wenyine.
Ataliya yishe abana bose b’umuhungu we Ahaziya (abuzukuru be) ndetse n’abandi bagize urugo rw’umwami kugira ngo hatazagira usunutsa amazuru ku butegetsi bwa Yuda. Ibyo byari bihabanye n’ubutware bw’Imana kandi byatumye abaturage bugarizwa n’umubabaro.
Yategetse Yuda mu gihe cy’imyaka itandatu, arangwa n’imbaraga zikaze zo gukomeza gusenga Bayali no guhindura urusengero rw’Uwiteka isenga rya Bayali.
Icyakora, ubwo Ataliya yari ku butegetsi yishe abana b’umwami, hari umuhungu umwe wa Ahaziya witwaga Yowasi (Joashi) wari wararokowe na nyirasenge Yehosheba, mushiki wa Ahaziya. Yamuhishe mu rusengero rw’Uwiteka mu gihe cy’imyaka itandatu.
Mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Ataliya, umutambyi Yehoyada yateguye umugambi wo kumushyira ku ku butegetsi.
Icyo gihe yahamagaye abatware b’ingabo, abakozi b’urusengero n’abaturage maze bimikara Yowasi kuba umwami wa Yuda.
Ibi byarakaje Ataliya, yiruka ajya mu rusengero avuga ati “Uburiganya! Uburiganya!”, ariko afatwa n’ingabo, maze yicirwa hanze y’urusengero.
Ibi byabaye mu gihe cy’ubwami bw’u Buyuda, nk’uko bivugwa muri Bibiliya mu gitabi cya 2 Abami 11:1-16 na 2 Ibyo ku Ngoma 22:10-12.


