Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Igihugu y’Ururimi n’Umuco (RALC), Dr James Vuningoma yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mutarama 2019 aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yemejwe n’Inteko y’Ururimi n’Umuco, ibicishije ku rubuga rwa Twitter. Dr Vuningoma yabaye Umuyobozi Wungirije w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze cyitwa KIE) kuva mu 2008 mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora RALC. Ni umwe mu bari ku ruhembe rw’imbere mu kurengera ireme ry’umuco n’ururimi mu Rwanda aho yumvikanaga agaruka kuri bimwe byabaga bitagenda neza mu muco Nyarwanda ndetse n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda.


