Ikipe ya APR FC ku wa Gatanu yaguye miswi na Gasogi United, ikomeza gutera inyoni amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.
Iyi kipe y’umutoza Darko Novic yari yasuye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League.
Amakosa ya hato na hato n’uburyo mbarwa bw’ibitego, ni byo byaranze uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Gutakaza amanota abiri y’uyu mukino byatumye ikipe y’Ingabo z’igihugu inanirwa gufata by’agateganyo umwanya wa mbere; ikaba inshuro ya mbere yari kuba ibikoze kuva shampiyona itangiye.
APR FC ikomeje kwihunza igikombe cya shampiyona!
Kunanirwa kubona intsinzi imbere ya Gasogi United nyamara yashoboraga gufata umwanya wa mbere si bwo bwa mbere byari bibaye kuri Nyamukandagira; kuko iyi kipe yakunze guhabwa amahirwe nk’ariya na Rayon Sports bahataniye igikombe cya shampiyona ariko ikayapfusha ubusa.
Nka mbere y’uko imikino ibanza ya shampiyona irangira, APR FC yasabwaga gutsinda Amagaju igasigara irushwa amanota abiri na Rayon Sports yari yatsikiye igatsindwa na Mukura Victory Sports ibitego 2-1; gusa gutsindwa igitego 1-0 n’ikipe yo mu Bufundu byatumye iy’Ingabo z’Igihugu isoza imikino ibanza irushwa n’umukeba amanota atanu.
Amanota 31 ikipe ya Darko Novic yasoje imikino ibanza ifite kandi yakabaye yararutaga ayo, iyo ikipe ye idakora amakosa yo gukinisha abanyamahanga benshi yatumye iterwa mpaga na Gorilla FC bari baguye miswi 0-0.
Bijyanye n’amafaranga APR FC yashoye ku isoko igura abakinnyi (bivugwa ko yakoresheje arenga Frw miliyari) ndetse n’ubushongore n’ubukaka iyi kipe izwiho, ku bakunzi bayo bumva ko yakabaye yaranatsinze Gorilla n’andi makipe yaguye miswi na yo mu mikino ibanza; arimo Etincelles FC, Rutsiro FC na Rayon Sports banganyije 0-0; cyo kimwe na Police FC baguye miswi igitego 1-1.
Imikino yo kwishyura APR FC na yo bari kuyikina nk’abarwaye
Kuva imikino yo kwishyura yatangira, ikipe ifite ibikombe byinshi kurusha izindi mu Rwanda imaze kuyitakazamo amanota arindwi. Ni nyuma yo gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 no kugwa miswi n’amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United 0-0.
Byibura iyo iyi kipe yigeze kumara imikino 50 idatsindwa ibona intsinzi muri iyi mikino uko ari itatu, yakabaye irusha mukeba wakunze gusa n’uyirindira amanota umunani.
APR FC by’umwihariko yirangayeho mu mukino yatsinzwemo na Mukura igitego 1-0; kuko mukeba yari yaraye anganyije n’Amagaju igitego 1-1. Amanota atatu y’uyu mukino yashoboraga gutuma iyi kipe yari ifite amanota 37 yegera Rayon Sports ikagira 40; hanyuma igasigara irushwa na yo inota rimwe.
Andi makosa yo kwicuza yakozwe ku mukino wa derby APR FC iheruka kwakiramo Rayon Sports kuri Stade Amahoro, kuko mu gihe yari kuwutsinda yari guhita igira amanota 43 ndetse ikanafata umwanya wa mbere, hanyuma igasigara irusha Murera inota rimwe.
Amahirwe n’agahenge kuri Rayon Sports
Kuri ubu Rayon Sports irasabwa gutsinda AS Kigali bahurira kuri Kigali Pele Stadium, kugira ngo izamure ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na mukeba, kuko yahita aba ane.
By’umwihariko iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda irabizi ko umukino wa AS Kigali uri mu yigomba kuyihesha igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka itandatu ishize; n’ubwo ku rundi ruhande iza kuba igifite akazi imbere ya Marines FC, Muhazi United, Etincelles FC, Rutsiro, Bugesera, Vision na Gorilla.
APR ikomeje gutagaguza amanota ku rundi ruhande iracyafite umukoro wo kuzivana imbere y’amakipe ya Vision, Bugesera, Etincelles FC, Rutsiro, Marines, Gorilla, Muhazi United na Musanze.


