Guverinoma ya Angola yahaye ubutumire umutwe witwaje intwaro wa M23, kugira ngo witabire imishyikirano igomba kuwuhuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ubutumire M23 yahawe biciye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio yandikiye Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa.
Muri iyo baruwa, Tete Antonio yabwiye Bisimwa ati: “Nyakubahwa, nyuma y’amabwiriza ya Nyakubahwa João Manuel Conçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola ndetse na nyuma y’intambwe aheruka gutera mu bubasha bwe nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, Guverinoma ya Repubulika ya Angola inejejwe no kubatumira ngo muzitabire imishyikirano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteganyijwe kubera i Luanda muri Repubulika ya Angola, ku wa 18 Werurwe 2025.”
M23 yatumiwe muri iriya mishyikirano, nyuma y’uruzinduko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo yagiriye i Luanda muri iki cyumweru rugasiga agiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço.
Ni Tshisekedi wari warakunze kurahira ko Guverinoma ye itazigera na rimwe ijya mu biganiro na M23 yita umutwe w’iterabwoba; n’ubwo amahanga yakunze kumwotsa igitutu amusaba kuganira na wo bagakemura ibibazo bafitanye.
RDC yemeye kuganira na M23, mu gihe uyu mutwe mutwe ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye two mu burasirazuba bwa Congo, turimo imijyi ya Goma na Bukavu wigaruriye mu mezi abiri ashize.
M23 ku ruhande rwayo yakunze gutangaza ko yifuza kuganira na leta y’i Kinshasa, ndetse umuyobozi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Gen Sultani Makenga aheruka kubishimangira mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka.


