GmJi-Nea4AAXeAv (1)

Abanyakigali ibihumbi bakereye kwakira Perezida Kagame

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bo mu Mujyi wa Kigali bahagarariye abandi babukereye kuri iki Cyumweru, itariki 16 Werurwe 2025, kuri BK Arena, aho  bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wari warabasezeranyije kugaruka kubasura.

Ku ikubitiro uruzinduko rw’umukuru w’igihugu rwari kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro muri gahunda yo “Kwegera abaturage”, ariko kubera impungenge z’ikirere rwimurirwa muri BK Arena.

Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, i Gahanga mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka umwaka ushize, Perezida Kagame yari yasezeranyije kuzagaruka gusura Abanyakigali vuba.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *