Kuri iki cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, Grace Divine, wamenyekanye nka Dj Ira , wabimusabye ubwo perezida yarimo aganira n’abatuye Umujyi wa Kigali muri BK Arena.
DJ Ira yashimye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse anageza ku mukuru w’igihugu icyifuzo cyo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. DJ Ira usanzwe ari umurundikazi ukorera umurimo wo kuvanga umuziki, yashimiye umukuru w’igihugu bitewe n’uko u Rwanda ruha amahirwe abana b’abanyamahanga kimwe nk’uko Abanyarwanda bayahabwa.
Ati “Ndashaka kubashimira ukuntu umwana w’umunyamahanga ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’umwana w’umuhungu. Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe. Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakubyinisha.”
DJ Ira yahise asaba Perezida Paul Kagame ko yahabwa ubwenegihugu na we akaba umunyarwanda.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”
Perezida Kagame yahise amwemerera ko ubwo bwenegihugu abuhawe, amusaba gukomeza gukurikirana inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikrana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”
DJ Ira mu kiganiro yagiranye na BWIZA.COM, yavuze ko yishimye kuba yemerewe ubwenegihugu mu gihugu cy’u Rwanda yaboneye mo umugisha . Ati “Ndishimye cyane ni ibintu nari maze iminsi nshaka, naragerageje rimwe ntibampe ibisubizo, ariko ubu ndizera ko bigiye kwihuta cyane , kuba bivuzwe na Nyakubahwa umukuru w’igihugu, bizantera ishema kwitwa umunyarwanda kazi , kuko ni igihugu naboneyemo umugisha , kwitwa umunyarwanda kazi numvaga mbishaka , ni ibintu byagaciro , bizagira icyo binyongerera mu mikorere yajye, ijambo ryajye kuri nyakubahwa Perezida ndamukunda cyane yakoze Imana izamumpere umugisha .
Tubibutseko Dj Ira yinjijwe na musaza we Dj Bissossso mu mwuga muri 2015 ubwo yari amukuye I Burundi .


