20250325_070013

U Rwanda turacyafite impungenge ku mutekano wacu: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugifite impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhungabanywa kubera intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo, agaragaza ko ari ngombwa ko izo mpungenge zikemurwa.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama, ubwo yari yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga inama ihuriweho yahuje imiryango ya EAC na SADC.

Iyi nama yayobowe na Perezida William Ruto wa Kenya na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, yibanze ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze guhuzwa n’uyu mutwe rushinjwa kuwuha ubufasha, gusa ibyo birego rwakunze kubitera utwatsi.

Leta y’u Rwanda yakunze guhakana ibirego ishinjwa byo kuba yarohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kurwana ku ruhande rwa M23, yo ahubwo ikavuga ko icyo yakoze ari ugufata ingamba z’ubwirinzi mu kwirinda ko hari icyaturuka muri Congo kikaba cyahungabanya umutekano w’igihugu.

Perezida Kagame ku wa Mbere yongeye kugaragaza ko impungenge u Rwanda rufite zigihari, ashimangira ko ari ngombwa ko zikemuka.

Ati: “U Rwanda ruracyafite impungenge ku mutekano wacu, kandi iki kigomba gukemurwa mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na RDC ubwayo. Iyo tuvuga ubusugire no kubaha imbibi, ibyo bigomba gukorwa kuri buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa imbibi n’ubusugire bwacyo.”

Umukuru w’Igihugu yanagaragaje ko kugira ngo intambara yo muri Congo irangire, iki gihugu gikeneye guca akarengane, ariko nanone kikanakemura ibibazo bya Politiki bibangamiye abaturage bacyo ndetse n’abaturanyi.

Ati: “Mu gihe ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo biri no ku bandi barimo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yashimangiye ko hari intambwe ikomeje guterwa mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke cyabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC, agaragaza icyizere cy’uko urugendo rw’amahoro rwatangijwe ku bufatanye bwa EAC na SADC ruzatuma buri wese atanga umusanzu mu kurandura ibibazo bihereye mu mizi yabyo.

Usibye Perezida Kagame, mu bandi bitabiriye inama yo ku wa Mbere harimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Andry Rajoelina wa Madagascar, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Cyiril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Dr. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Ni mu gihe Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamoud yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Hamza Abdi Barre, uwa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço ahagararirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Tété António, na ho Salva Kiir Mayardit ahagararirwa na Minisitiri ushinzwe EAC, Deng Alor Kuor.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *