Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yashinje Uganda kurenga ku cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kibuza kwinjiza intwaro mu gihugu (embargo), yinjiza mu gihugu ingabo zirwanira mu kirere n’ibikoresho, ndetse no kugaba ibitero by’indege hirya no hino mu gihugu.
Mu ibaruwa yandikiye Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’akarere ka IGAD, Machar yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya Uganda muri Sudani y’Epfo byanyuranyije n’amasezerano y’amahoro yo mu 2018, arangiza intambara y’abenegihugu yamaze imyaka itanu.
Mu ntangiriro za Werurwe, abashinzwe umutekano bakusanyije benshi mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Machar, nyuma y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu hagati y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwara gisirikare ushingiye ku bwoko wiyise White Army, guverinoma ishinja Machar gushyigikira.
N’ubwo barwaniye hamwe mu kurwanya ingabo za Salva Kiir mu gihe cy’amakimbirane ya 2013-2018, ishyaka rya SPLM-IO rya Machar rihakana kugirana isano n’izi nyeshyamba.


