e0cd3f16f9e883ca91c2a4c24f47b3d9-1742932877

Umujyi wa Liège wafashe icyemezo cyo kutazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umujyi wa Liège muri uyu mwaka ntuzizihiza isabukuru y’imyaka 31 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata-Nyakanga 1994. Imihango yo kwibuka yagombaga kuba ku itariki ya 12 Mata, ariko ngo uko ibintu byifashe ku rwego mpuzamahanga byakonjesheje umujyi n’abapolisi bawo.

Umwaka ushize, ku isabukuru y’imyaka mirongo itatu, habaye inama yabereye kuri City Hall. Uyu mwaka ariko, ngo abapolisi baburiye Burugumesitiri w’Umujyi wa Liege bamusaba kwirinda. Kubera ko ibintu bishobora kuba bibi nk’uko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko i Liège zivuga.

Umuvugizi Jadranka Lozina yabisobanuye agira ati: “Hakozwe isesengura ry’ingaruka. “Abapolisi ba Liège batanze igitekerezo kitari kiza. Imiterere ya politiki mpuzamahanga ntimeze neza by’umwihariko.”

Kwirinda ihangana i Liège hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo

Ikinyamakuru La Libre Belgique dukesha iyi nkuru, kivuga ko uko ibintu bimeze ku rwego mpuzamahanga ari u Rwanda rwahagaritse umubano n’u Bubiligi, hari intambara mu burasirazuba bwa Congo,  kandi u Rwanda ari rwo Abanyekongo bashinja kuba inyuma y’umutwe wa gisirikare wa M23.

Muri Liège, kandi ngo “hari Abanyekongo bagaragaye kuwa Gatanu ushize bitwaje ibyapa biriho ifoto ya Perezida w’u Rwanda irimbishijwe amahembe ya satani”. Umujyi wa Liège rero ngo ntushaka guha amahirwe imiryango yombi yo guhangana. Wakurikije inama za polisi: “kuguma utabogamye.”

Abanyarwanda bumiwe ariko bemerewe kwibuka

Abanyarwanda baba aha ntabwo bishimiye iki cyemezo cy’umujyi wa Liège. Kuri bo, Umujyi udashaka kwifatanya gutegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni nko kuyihakana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri X yavuze ko guhakana jenoside kw’Abayobozi ba Congo “bimaze gukwira mu Bwami bwa Leopold”.

Ati: “Hanyuma, ndibutsa ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa cy’u Rwanda, ahubwo ko ari ubufatanye mpuzamahanga, itariki ya 7 Mata yashyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye nk ‘“Umunsi Mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Imihango isanzwe ikorwa ikomeje gutegurwa n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi ku itariki ya 12 Mata 2025, ariko nta bayobozi ba komini bazayitabira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *