brig--gen-rusagara-arashinjwa-kugira-ibiro-yigishirizagamo-abasirikare-kwanga-igihugu_542579262b875-4-9770d_1

Gén. Frank Rusagara yapfiriye muri gereza

Frank Rusagara wahoze ari Général de Brigade mu ngabo z’u Rwanda, biravugwa ko yapfuye aguye muri gereza.

Amakuru avuga ko Rusagara yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe.

Rusagara akiri umusirikare yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo, ndetse anaba defence attaché muri Ambasade y’u Rwanda i Londres.

Muri 2013 ni bwo yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru we n’abandi basirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru 78, mbere y’igihe gito ngo atabwe muri yombi.

Muri 2014 ni bwo Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yatawe muri yombi, mbere yo gukatirwa imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Uyu mugabo ubwo yakatirwaga gufungwa yari hamwe na Col. Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda Perezida Paul Kagame we wakatiwe imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare.

Byabagamba we yahamijwe gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *