Umuhanzi Big Eye Starboss yatangaje ko adashyigikiye sisitemu nshya yo gucunga uburenganzira bw’abahanzi (Copyright Management System – CMS), iherutse kwemezwa na Perezida Yoweri Museveni.
Big Eye yavuze ko iyi sisitemu, iyobowe na Eddy Kenzo n’ishyirahamwe rye, ishobora kuzakoreshwa mu kwikubira inyungu z’abahanzi aho kubafasha kubona uburenganzira bwabo.
Kenzo n’itsinda rye bamaze igihe bamagana itegeko ryo muri Uganda rigenga uburenganzira ku bihangano, basaba ko rivugururwa.
Ni muri urwo rwego, bashyizeho CMS kugira ngo abahanzi bazajye babona inyungu z’ibihangano byabo mu buryo bwizewe. Iyi sisitemu igamije gukurikirana no gukwirakwiza amafaranga yinjira ku bihangano by’abahanzi, ari nako hubahirizwa uburenganzira bwabo.
Nubwo iyi sisitemu yashyizweho ngo ifashe abahanzi, Big Eye ntanyuzwe. Avuga ko yashyizweho nta tegeko rihari ribanza kuvugururwa, bityo bikaba nta shingiro bifite.
Ati: “Twifuzaga ko itegeko rigenga uburenganzira ku bihangano rivugururwa, ariko aho kubikora, baje bashyiraho sisitemu. Ubundi se iyo sisitemu izacunga iki mbere y’uko itegeko rivugururwa?”
Uyu muhanzi avuga ko iyi gahunda ishobora kuba igamije inyungu bwite z’itsinda rya Kenzo, aho kuba izo gufasha abahanzi bose.
“Niba ibyo mvuga ari ibinyoma, nibanyemeze ko ndimo kwibeshya. Simbarwanya, uko abantu babyibwira, ahubwo intego ni imwe. Ariko ibyo barimo ni uburyarya—bifuzaga gusa kwikubira amafaranga y’abahanzi bitwaje ko baguze imashini zikurikirana uburenganzira bwacu.”
Nubwo CMS igaragazwa nk’igisubizo ku kibazo cy’uburenganzira bw’abahanzi, impaka ziracyakomeje ku buryo bw’imikorere yayo n’uburyo izacungwa mu buryo butabogamye.


