Nyuma y’umuganda rusange wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Mwulire ,kuwa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, abatuye mu Murenge wa Mwulire bagaragarije abagize Ishinga Amategeko, ibikorwa remezo bifuza .
Uwo muganda witabiriwe na perezida wa Sena Kalinda Francois Xavier na Senateri Bibiane Gahamanyi Mbaye ndetse visi perezida w’inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ,Uwineza Beline unakomoka mu karere ka Rwamagana ,witabirwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Guverineri Pudence Rubingisa ,abagize Inama Njyanama n’inzego z’umutekano .
Nyuma y’uwo muganda rusange ,Perezida wa Sena Kalinda Francois Xavier yagaragarije abaturage akamaro k’umuganda Rusange bakora buri kwezi, anashimira abatuye Akarere ka Rwamagana,uburyo bitabiriye umuganda wo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire ndetse no gutunganya umuhanda w’ibimetero 8 uva ku muhanda mu Cyanya cy’Inyanya cy’inganda cya Rwamagana werekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 .

Perezida wa Sena, yasabye abatuye Akarere ka Rwamagana, guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakifashisha imiyoboro y’ikoranabuhanga bamagana ibikorwa by’abahembera amacakubiri bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside biganjemo abibunyuza ku mbuga nkoranyambaga .
Perezida wa Sena,yanasabye abatuye Rwamagana kuzitabira ibikorwa bizakorwa mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yanasabye abaturage kuzafata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bagafasha abatishoboye muribo mu rwego rwo kubaba hafi.

Nyuma y’ijambo rye , Perezida wa Sena yasabye abaturage kugaragaza ibibazo bafite bikeneye ubuvugizi.
Bamwe mu baturage bafashe ijambo bagaragaje ibikorwa remezo byakihutisha iterambere mu Murenge wabo birimo umuhanda wa Kaburimbo ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire no kongera Ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ndetse kwagura ishuri rya G.S Mwulire ya Mbere rikongerwamo amasomo y’Ubumenyi Ngiro.

Umwe mu baturage witwa Kaberuka Etienne yagaragaje imbogamizi y’umuriro udahagije bafite utuma batabasha kwiteza imbere .
Yagize ati “Ku kibazo cy: amashanyarazi hano i Mwulire dufite ikibazo cy’amashanyazi ,turacana ariko ntawushobora gucomeka mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho umuntu yakoresha akora ibikorwa byo kwiteza imbere, mudukorere ubuvugizi umuriro wongerwe tuwukoresho ibikorwa byo kwiteza imbere .”
Rekeraho Jean Baptiste, perezida wa Njyanama mu kagari ka Mwulire yavuze. Ko bifite ko Urwunge rw’amashuri rwa Mwulire ya Mbere ko masomo ahagishirizwa ko bifuza ko hongerwamo kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo urubyiruko rwo mu Murenge wabo ruzashobore kwiga amasomo arufasha guhangana ku isoko ry’umurimo kugira bahashye ubushomeri.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomoka mu Murenge wa Mwulire,Gertrude Bagahirwa yasabye ko umuhanda ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire wakorwa ugashyirwamo Kaburimbo bikorohereza abawukoresha mu gihe cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko umuhanda uhasanzwe wangiritse .

Agaruka ku byifuzo by’abaturage, perezida wa Sena Kalinda Francois Xavier, yavuze ko ibibazo byabo bizakorerwa ubuvugizi na Sena kugira ngo kuri G.S Mwulire ya Mbere mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
“Byaba ari byiza ko haboneka n’ishuri ry’imyuga urubyiruko nabonye hano rukabasha kwiga iyo myuga , turashima ko hari ishuri ryisumbuye bakaba bifuza y’uko ryaguka rikagira n’amashami n’umumenyigiro Kandi tukaba tubona ko bikwiye ko ahantu hari icyanya cy’inganda kirimo kwaguka hagomba no kuboneka ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro tuzabikorera ubuvugizi .”
Senateri Kalinda agaruka ku byifuzo by’abaturage yagize ati “Atanze icyifuzo cy’umuhanda uva Kuri Kaburimbo uza ku rwibutso,nkaba navuga ko tugomba kubanza tukamenya gahunda wari ufitiwe ,ariko n’imihanda itari iya Kaburimbo iyo ikozwe neza nayo iba myiza kuko imihanda ya Kaburimbo irahenda kandi ikorwa hagendeye kuri gahunda ihari .”
Perezida wa Sena yunzemo ati”Igihe urwibutso kurwubaka bizaba birangiye ndizera ko umuhanda atariwo uzasigara inyuma.dukorana nk’abanyarwanda ibyiza byose tuzabigeraho dufatanye kubera Ubumwe bwacu .”

Ku cyifuzo cyo kongera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,yasabwe kugaragaza gahunda mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udafite ingufu zishobora gutuma abaturage bakora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere .
Meya Mbonyumuvunyi yavuze mu Kwezi Kwa Kane ,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashanyarazi REG kizarangira gahunda yo gukemura ibibazo by’amashanyarazi ahari imiyoboro yagaragaje ibibazo ndetse hagakorwa imiyoboro mishya ahatari hari amashanyarazi mu mirenge 8 mu gihe icyo gikorwa muri Kamena 2025 kizakomereza mu yindi mirenge 6.
Ku kibazo cy’umuhanda ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugaragara ko wangiritse ,Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko hateganywa kuwusana ugatsindagirwa kuburyo abazahanyuza ibinyabiziga bazawukoresha nta nkomyi .


