image_870x_67ee739ce506c

Perezida wa Rayon Sports yibukije Sadate ko atajya atanga umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadee yasubije ibitekerezo bikomeje gutangwa na Munyakazi Sadate, wahoze ayobora iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo SK FM, Twagirayezu Thadee yagarutse ku ngingo zitandukanye, harimo n’amafaranga angana na miliyari 5 Munyakazi Sadate yagaragaje ko yiteguye gushora muri Rayon Sports.

Yagize ati: “Ntabwo Rayon Sports igurishwa, ahubwo izagurwamo imigabane. Niba ashaka kuruhura abafana, iyi si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo miliyari 5 tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse, twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”

Iri jambo rye ryashimangiye ko Rayon Sports nk’ikipe y’abafana, ikeneye abashoramari biteguye gutanga umusanzu binyuze mu migabane aho kuba abavuga gusa.

Twagirayezu kandi yagarutse ku ruhare Munyakazi Sadate yakagombye kugira mu guteza imbere ikipe aho gukomeza kugira ibitekerezo bisenya.

Thadee yavuze ko Munyakazi adatanga umusanzu mu itsinda rya ‘Special Supporting Team’, rigizwe n’abafana batanga inkunga y’amafaranga hagati y’ibihumbi 50 na 100 ku mukino wa Rayon Sports.

Yongeyeho ati: “Niba ushaka ko ikipe itsinda, wakagombye kubigiramo uruhare aho gutegereza ko itsindwa kugira ngo ubone icyo uvuga.”

Mu gihe impaka hagati y’aba bagabo zikomeje, ikipe ya Rayon Sports yo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda. Kugeza ubu, niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 46, bikaba byerekana ko ubuyobozi buriho bugerageza gukora ibishoboka byose ngo ikipe igere ku ntego zayo.

Nubwo Munyakazi Sadate akomeje kugira ibyo atangaza, bigaragara ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho bugamije kureba imbere aho kwirirwa busubiza ibitekerezo bitandukanye bitangwa n’abo batavuga rumwe.

Ibibazo by’ubuyobozi muri Rayon Sports byakunze kugaragara mu bihe bitandukanye, ariko nubwo bimeze bityo, abakunzi b’iyi kipe barasaba ko hashyirwa imbere icyateza imbere ikipe aho guhora mu mvugo zidafite icyo zimariye ikipe n’abafana bayo.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *