Umwarimu mu ishuri ry’Incuke ku kigo cy’amashuri cya Gahondogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, Josiane Umutesi avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’ishuri, Alex Nsabimana amuziza ko yanze ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Flash FM yasanze uyu mwarimu aho atuye hafi y’ishuri. Ivuga ko yasanze yabyimabagatanye mu maso ndetse n’ijisho rye rimwe risa n’iritareba neza. Mwarimu Umutesi yavuze ko yakibiswe na diregiteri Nsabimana bapfa ko amwatse raporo ariko ngo n’ibintu uyu muyobozi yari yaramuteguje ko azamukubita bitewe no kwanga ko baryamana. Ibi ngo diregiteri yabifataga nk’agasuzuguro k’uyu mwarimukazi. Yagize ati: “ Kugira ngo nkubitwe, diregiteri yantumyeho mu biro ansaba raporo. Mu kuyimuha nyimusabye ngo nyifotoze arayinyima. Amaze kwanga, yahise amfata arankubita, arampondagura, imigeri, ingumi ankubita no ku ryinyo avuga nko yarikuramo agasigara yishyura, ngo ntwabwo ari umwana yabyaye.” Mwarimu Umutesi avuga ko uku gukubitwa nanone kwatewe no kuba yaragiye aha diregiteri amafaranga yishyuwe n’abana b’incuke ariko ntagire aho ayandika. Diregiteri yamusabaga ko ibyo kwandika babireka kuko ngo adateze kuyarya. Ni ingingo akeka ko yatumaga amwima raporo ngo ayifotoze. Ati:“ Intandaro ni amafaranga y’abanyeshuri nagiye muha nkeka ko ari umutego yanteze kuko abarimu ntidukora ku mafaranga. Yari yarakoresheje inama avuga ko ari we bagomba kujya bishyura nyuma antega umutego ngo bajye bayampa. Iyo namaraga kuyakira, mbere yo gutaha narayamushyikirizaga. Bwa mbere anyandikisha urupapuro ko nyamuhaye ariko nyuma narayamuhaga namubwira ngo twandike n’ubundi akavuga ko nta kibazo, ngo nimbireke nzaba nandika kuko ngo atateze kuyarya. Ejo natunguwe no kunyaka amafarnga kandi yose narayamuhaye. Nkeka ko ari yo mpamvu yatumaga anyima iriya raporo kugira ngo agire andi makosa anshyiraho.” Mwarimu Umutesi avuga ko n’ubusanzwe yari atabanye neza na diregiteri, wahoraga amubwira ko azamwereka kuko yanze ko baryamana. Ati: “Akigera [ Nsabimana] hariya umunsi wa mbere aza mu biro, namujyaniye raporo y’abanyeshuri bahari n’abasibye, ahita ansaba kujya kumusura iwe, ansaba ko turyamana, ndabyanga. Yakomeje anyishyuza ambwira ko nzabona,ngo agasuzuguro ngira. Yarambwiye ngo wowe urafata umuntu w’umugabo ugaterera hariya, ngo uba ubona nabura abandi bantu bankunda,” Yakomeje agira ati “ Narakomeje ndabyanga ariko na n’ubu yarakibinyishyuza kuko yajyaga antumaho, akanyandikira utuntu turiho amarira kuri watsapu n’ubwo telefoni yanjye bayibye, ngo azandiza. Yajyaga ambwira ko azanyereka.” Diregiteri Nsabimana Alex yabwiye Flash FM ko nta kurwana kwabayeho hagati ye na mwarimu Umutesi ndetse ko ibyo kuvuga ko yashatse ko baryamana ari ukubeshya. Ati: “Ntabwo twarwanye ahubwo namwatse lisiti yari yashyize mu gikapu kiracika. Kuvuga ko namusabye ko turyamana ni za mpamvu. Ndumva ibyo bitaba intandaro kuko njye naje mu kazi hano.” Umwe mu banyeshuri bari bahari iki kibazo kiba, yavuze uko yabibonye. Nsabimana ngo azwiho ibyo gusambanya abarimukazi bose bigisha ku ishuri ayoboye. Umwe mu baturage batuye hafi y’iri shuri atangaza ko bafite amakuru ko ditegiteri Nsabimana asambanya abarimukazi bigisha ku kigo ayoboye. Ibi ngo abikora mu rwego rwo kugira ngo kubongerera uburambe. Uwitwa Hafashimana Premier ati: “Umutesi si we wenyine dufitiye amakuru kuko diregiteri asanzwe akora ibyo bintu kandi bikirengagizwa n’abantu babizi. N’abaturage bagahaturiye bamwe yagiye abibakorera, yabivamo akaza no kubisansibiliza mu barezi barera aba bana. Tubizi neza, dufite amakuru yimbitse ko asambanya abagore, abarimu bigisha kuri kino kigo kuko kugira ngo bagire uburambe no kubazamurira imishahara.” Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jeannine Nuwumremyi avuga ko iby’ayo makuru ntacyo yari abiziho ariko agiye kubikurikirana. Ati: “Ni ubwa mbere mbyumvise ariko igihari ni uko guhohotera, kugukubita ntabwo byemewe. Uretse no kurmerwa mu by’amategeko, si n’umuco nyarwarwanda. Ni ibintu bibabaje by’umwihariko mu burezi. Nk’akarere tugiye kubikurikirana.” Ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeza kumvikana hirya no hino mu Rwanda. Bivugwa ko abatinyuka kwatura bakavuga ibyo bakorerwa ari mbarwa, ingingo ikomeza gutiza umurindi iki kibazo.
Ati: “Dusanga bafashe Mutesi bari kumukubita. Asohotse diregiteri yamushikuje igikapu kiba kiracitse. Diregiteri yari ari kumutuka ngo wa mujinga we.”
Kuri ubu nk’uko Mwarimu Umutesi abitangaza, ikirego cye yakigejeje ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.


