featured-img-day-of-reflection-lg

Loni yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’impanuka

Umuryango w’Abibumbye washimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye ku bw’impanuka, usaba amahanga kuyikuramo isomo.

Bikubiye mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango, Antonio Guterres yageneye Isi, mu gihe kuri uyu wa 7 Mata hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati: “Uyu munsi turunamira miliyoni imwe y’abana, abagore ndetse n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Iki gice giteye ubwoba mu mateka ya muntu ntabwo cyari urugomo rw’impanuka. Byabaye nkana, byateganyijwe kandi byateguwe bibanjirijwe n’imvugo z’urwango zateje amacakubiri, ikwirakwiza ry’ibinyoma no gutesha abantu agaciro.”

Guterres yavuze ko mu gihe hibukwa ibyabaye, Isi ikwiye no gutekereza ku bisa n’ibyabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi biri kuba muri iki gihe, ikabyigiraho.

Ati: “Imvugo zitandukanya abantu ziriyongera, ikoranabuhanga rya murandasi rirakoreshwa nk’intwaro mu gukwirakwiza imvugo z’urwango, mu kubiba amacakubiri no gusakaza ibinyoma.”

“Tugomba kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi tugakumira imvugo z’urwango n’amacakubiri kuko ziganisha ku mvururu n’ubwicanyi.”

Loni yasabye ibihugu byose gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu masezerano ya ‘Global Digital Compact’ yerekeye guhangana n’ibinyoma n’imvugo z’urwango zikorerwa kuri interineti, bikubahiriza inshingano zabyo mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu, no kugira uruhare mu masezerano yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside nta gutinda.

Yavuze ko muri iki gihe, ku isi hose, imbaraga zijimye z’ikiremwamuntu zirimo gukangurwa n’amajwi y’ubutagondwa, amacakubiri n’inzangano.

Yunzemo ati: “Kuri uyu munsi wo kwibuka, reka twiyemeze kuba maso no gufatanya kubaka isi y’ubutabera n’icyubahiro kuri bose – mu rwego rwo guha icyubahiro abahohotewe bose, n’abacitse ku icumu rya jenoside mu Rwanda.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *