Ikipe ya APR WVC yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye i Abuja muri Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abayobozi b’amadini, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye n’abadipolomate batandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, yavuze ku mateka ya Jenoside, ingaruka yagize ku Rwanda n’amasomo yasigaye, asaba amahanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira ukuri n’ubutabera.
APR WVC iri muri Nigeria kuva tariki ya 1 Mata 2025 aho iri kwitabira irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore. Ku wa 8 Mata, izakina na VC La Loi yo muri DR Congo mu mikino ya 1/8 cy’irangiza, aho mbere y’umukino hazabanza gufatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.



