Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe ari igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ariko ukaba uri mu maboko y’abari ku butegetsi.
Dr Alain Destexhe, inzobere, umuganga akaba yaranabaye umusenateri mu gihugu cye cy’u Bubiligi, nk’umuntu usobanukiwe akarere k’ibiyaga bigari cyane dore ko yagiye yandika ibitabo ku mateka yako, aherutse kugaragaza ipfundo abasesenguzi benshi bagarukaho ry’impamvumuzi y’ibibera muri Congo.
Ku bw’uyu mugabo, ikibazo cy’ibibera muri Congo gishingiye ku kuba Kinshasa yarananiwe gushyira ibintu ku murongo, aho igihugu kirangwa n’akajagari, kuba kitagira umutekano, iterambere ry’abaturage, kitagendera ku mategeko ndetse no kugerengera uburenganzira bw’amoko ya ba nyamuke bakomeje kwicwa.
Aba barimo abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.
Ibi bibazo ni na byo byatumye umutwe wa M23 ufata intwaro ngo usubize ibintu ku murongo, dore ko umaze kwigarurira 10% by’ubutaka bwa Congo ndetse ukaba warashinze ubuyobozi mu duce ugenzura.
Urwanda ni urwitwazo
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera inyungu u Bubiligi ufitemo icyicaro gikuru bukura muri Congo, wagiye ukwirakwiza ibinyoma byinshi by’uko ikibazo cya Congo giterwa n’u Rwanda.
U Bubiligi buza imbere mu gushyira ibyo birego ku Rwanda bwirengagiza uruhare bwagize mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari, ubwo bwakataga imipaka butitaye ku mico y’abaturage bari batuye mu bice byahoze ari u Rwanda byometswe kuri Congo.
Congo ikubye mu buso u Rwanda inshuro hafi 90, ku buryo bitumvikana impamvu u Bubiligi bwakwirakwiza igitekerezo cy’uko ibibera muri kiriya gihugu ari kimwe n’ibibera muri Ukraine, aho u Rwanda barugereranya n”u Burusiya bwateye Ukraine’.
Ibi na Perezida Paul Kagame yabigarutseho, aho yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gito ugereranyije na Congo, ku buryo kitabasha kwikorera umutwaro w’ibibazo byayogoje umuturanyi warwo.
Ntibyumvikana ukuntu Congo ituwe na miliyoni 100 z’abaturage ndetse ikaba ikize ku mutungo kamere yahora yikoma u Rwanda.
Ku bwa Dr Alain, igihugu cya Congo cyananiwe kurinda abaturage bacyo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bicwa ndetse bagahohoterwa buri munsi Kinshasa irebera.
Iyi nzobere itanga urugero rw’uko Ababiligi, Abafaransa n’Abasuwisi nta wubahohotera mu Bubiligi kuko bavuga Igifaransa cyangwa bakaba banafite umuco w’Abafaransa, ibyo Kinshasa yakabaye ikorera abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda.
Muri Congo hari amoko arenga 200, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100. Mu guhisha intege nke zitera uruhuri rw’ibibazo, Kinshasa buri gihe izakomeza kureba uwo yegekaho ibibazo ariwe u Rwanda ndetse na M23, mu gihe ubukungu buri mu maboko ya Perezida Tshisekedi n’abandi bantu bacye ba hafi y’umuryango we.
Congo ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ariko cyamunzwe na ruswa kuva cyabona ubwigenge.
Biratangaje kuba iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ariko kikaba kitajya ku murongo ahubwo ibihugu bikomeye akaba ari byo biwungukiraho.
Umuryango wa Tshisekedi uyoboye ibirombe by’amabuye y’agaciro ya za iliyari z’amadorali, gusa we n’u Bubiligi ni bo bahindukira bagatunga urutoki ibihugu by’abatiranyi ko ari byo bihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 yahaye ikaze amako yose
Bitandukanye na Kinshasa, AFC/M23 yo iri kwiyegereza amoko yose y’abanye-Congo, kugira ngo nibindi bibazo bya politike muri Congo bibone ibisubizo.
Mu mboni z’abasesengura ikibazo cya Congo, ubona ko AFC/M23 yamaze gushinga imizi muri Kivu aho bizarangira hagiyeho Etat Federal, nkuko biri mu itegekonshinga rya Congo.
Itegekonshinga ry’iki gihugu riteganya ko buri Leta iba igomba kugenga ubukungu bungana na 40%, ariko bikaba byarasigaye mu magambo gusa kuko bitashyizwe mu bikorwa.
U Rwanda ruzakomeza gukaza ingamba z’umutekano ku mupaka
U Rwanda bitewe naho ruherereye, rufatwa nka Israel ku mutekano warwo. Israel isanzwe ari igihugu gito ariko gikoresha uburyo bwose ngo gikumire abanzi bacyo bagikikije baza ku bwinshi bashaka kukinjiramo.
U Rwanda rero na rwo kubera umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukomeje kubundikirwa na Kinshasa, ntiruzahwema gucungira hafi abakwifuza guhungabanya umutekano.
Ikibazo cya Congo na AFC/M23 kizakemuka gute?
Kinshasa nta mbaraga ifite zo kubohoza ibice uyu mutwe wigaruriye. Inzira yonyine ishoboka n’inzira y’ibiganiro.
Kuba Kinshasa yifuza guha amabuye Amerika ngo aguranywe umutekano, ntabwo bizakemura ikibazo kuko iyi nzira ninayo Tshisekedi yari yayobotse atumira SADC ariko nta gisubizo byatanze.
U Bushinwa busanzwe bufitanye amasezerano na Congo yo gucukura amabuye, kubwaka amasoko ngo ugiye kuyaha Amerika ni ukugonganisha ibihangange bibiri; ikintu cyateza akaga mu ntambara ya Congo, aricyo Amerika iri kwigengeseraho ngo Congo ibe itabacika ikajya mu mujyo w’ibihugu byo mu karere ka Sahel.
Umusesenguzi: RUDAHUNGA Desiré


