Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, Corneille Nangaa, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi kuko “akomeje kuyobora nabi” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nangaa yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, ubwo yari amaze gutangiza ku mugaragaro Banki ya CADECO M23 iheruka gushinga.
Yagaragaje ko ibiza birimo umwuzure uheruka kwibasira Umujyi wa Kinshasa byatewe no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi butarigeze bwita ku bikorwaremezo by’igihugu.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Congo, ku wa Mbere yatangaje ko abantu 33 ari bo byari bimaze kumenyekana ko bishwe n’uriya mwuzure wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Nangaa yavuze ko ibyabereye i Kinshasa bigaragaza inshusho nyayo y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ati: “Iyi ni inshusho ya RDC iyoborwa n’ubutegetsi bw’iterabwoba kandi buvangura bwa Tshisekedi. Ibi bigomba guhagarara. Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi kandi akabuvaho vuba byihuse.”
Nangaa yatangaje ko ubwo abarwanyi ba M23 bafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu mezi abiri ashize, Leta y’i Kinshasa yafunze amabanki yahakoreraga igamije guhana abaturage.
Ati: “Ese mbibutse ko amafaranga ari muri Banki zitandukanye atari aya bene izo Banki cyangwa Leta ya Congo? Tshisekedi agomba kumva ko amafaranga yayobeje ari ay’abayabitse, ari yo abakorera ibikorwa by’ubukungu, abakozi ba rubanda, abashoramari n’abaturage b’Abanyekongo.”
Yavuze ko icyemezo Leta y’i Kinshasa yafashe kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko gituma abaturage bashakisha inzira zinyuranyije n’amategeko babonamo amafaranga, kikanahombya abacuruzi.
Ati: “Icyaha cy’ubukungu cyakozwe na Tshisekedi cyatumye bamwe mu baturage bajya mu bihugu by’abaturanyi kubikuzayo amafaranga, byongeye ibyago byo gusohoka kw’amafaranga y’igihugu.”
Yunzemo ko usibye kuba icyemezo cya Tshisekedi kinyuranyije n’itegekonshinga n’andi mategeko, kinagize ibyaha byibasiye inyokomuntu.


