Isheja Butera Sandrine, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kumenya amateka n’ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo rutazayobywa n’abashaka gusubiza igihugu mu icuraburindi cy’ayo mateka mabi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isheja yashyizeho amashusho yerekana ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza bamwe mu bayikoze bari mu bikorwa byo kwica. Ubu butumwa bwe ni bumwe bw’amasaha 24 (story).
Mu magambo ye, yagize ati: “Iyi ntabwo ari filime twarebye. Ntabwo ari inkuru twahimbye. Ni ubuzima/urupfu twabayemo. Nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze ejo, nta kintu kibi nko kuba ibi byakongera kutubaho!”
Isheja yashimangiye ko kutongera kugira Jenoside bituruka ku kuba hari Abanyarwanda b’impirimbanyi bahaguruka buri munsi bagaharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi.
Yashoje asaba urubyiruko kwigira ku mateka no guharanira gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rukomeye ku bumwe, amahoro n’ukuri.


