Ku cyumweru Tariki ya 13 Mata 2025, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , i Musha mu Karere ka Rwamagana, Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Akarere, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, gukora ubuvugizi kugira ngo ibikorwa byo guhuza Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Rwamagana byihutishwe.
Madamu Musabyeyezu Dative, Perezida wa IBUKA mu karere ka yabisabiye mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Musha.

Yagaragaje ko kubera ubukana Jenoside yakoranywe mu Karere ka Rwamagana byatumye muri aka karere, hicwa benshi kuburyo mu Nzibutso 11 hashyinguwemo imibiri y’Abatutsi 84,124. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guhuza inzibutso hakaba hagomba gusigara inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 6, zigomba kubakwa mu buryo habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madamu Musabyeyezu, yanavuze ko hakenewe ingengo y’Imari ihagije ndetse n’ubufatanye kugira ngo Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 esheshatu, zirimo n’urwa Musha zubakwe mu gihe gito .
Yagize ati” Mu karere ka Rwamagana hari Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 11 , mu rwego guhuza Inzibutso tuzasigarana Inzibutso 6.Muri uku guhuza Inzibutso n , birasaba imbaraga nyinshi z’ubufatanye kandi wabireba ugasanga ingengo y’Imari iba iteganyijwe ni ntoya .Iyo ingengo y’Imari ari ntoya ,uturere tugomba kwishakashakamo ubushobozi , tugomba kwishakashakamo izo mbaraga,bikozwe byatuma ibikorwa bihuta.

Niyo mpamvu nyakubahwa guverineri nkuko mwabitangiye, nkuko muduhora hafi, ndetse n’intumwa zacu, turikumwe uyu munsi nkuko musanzwe mubikora, mukomeze mutube hafi, ibi bigomba gukorwa mu guhuza inzibutso bikorerwe ubuvugizi.”
Madamu Musabyeyezu yakomeje asaba ko ibikorwa byo guhuza Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko byihutishwa bikogakorwa mu gihe cya vuba.
“Turifuza kuzibuka ku nshuro ya 32, hano mu Karere ka Rwamagana, nibura inzibutso zarahujwe, izizaba zisigaye zizabe zifite uko zitaweho nibura harimo ya nzira, itugaragariza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi .”

Mu butumwa bwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yagarutse ku bigomba gukorwa kugira ngo habungabungwe ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Nkuko Dative yabivuze aka Karere ka Rwamagana, mu ntara yacu, niko kiciwemo Abatutsi benshi kurusha utundi turere, kakaba kandi gafite n’umwihariko w’uko gakora ku biyaga, hari rero Abatutsi biciwe i musozi bakajugunywa mu mazi, hari abajugunywe mu mazi ari bazima bapfiramo, abo ntitwashoboye kubona imibiri yabo, ngo bashyingurwe mu cyubahiro bagombwa . Tuzakomeza kubibuka ndetse twemeranyijwe na MINUBUMWE ko tuzashyira n’Urwibutso( (Ikimenyetso Ndangamateka ya Jenoside) ku kiyaga tukajya tuzirikana abo Batutsi tutashoboye gushyingura .”
Guverineri Rubingisa yakomeje ati: “Ndetse by’umwihariko Dative yahoze atubwira no ku bisimu, bimwe na bimwe tuzi ko twavanyemo imibiri ariko birashoboka ko tutayimazemo, ni ngombwa ko hashyirwa Urwibutso( Ikimenyetso Ndangamateka ya Jenoside) kugira ngo tujye tuhibukira abatarashoboye kuvamo ngo bashyingurwe mu cyubahiro ariko ibyahabereye tukanabirizikana mu gihe tubibuka .”

Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire, yaratangiye ndetse ubwo Perezida wa Sena, Kalinda Francois Xavier, yahakoreraga umuganda rusange, mu mpera z’ukwezi gushize, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamusabye kubakorera ubuvugizi kugira ngo imirimo yo kurwubaka yihutishwe dore ko arirwo Rwibutso rw’Akarere.


Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Musha ruri mu Nzibutso 6 zizasigara, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 23,350. Ku Cyumweru hashyinguwemo imibiri y’Abatutsi 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe hari hasanzwe hashyinguwemo imibiri y’Abatutsi 23.332.


