EK4A9784_copy_1000x666

RMC yatabarije itangazamakuru nyarwanda

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwasabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuvuganira itangazamakuru rikabona amikoro, kugira ngo rizashobore kujya rikora kinyamwuga.

Uru rwego rwabisabye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko yagiranaga ikiganiro na RMC ku ruhare rwayo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.

Uru rwego rwagaragarije abadepite bimwe mu bibazo bicyugarije itangazamakuru bituma ritagera ku ntego zaryo, birimo kuba ibyo risabwa ngo rinoze imikorere yaryo bihenze.

Aha ni ho Umuyobozi wa RMC, Mutesi Scovia, yahereye asaba abadepite gukorera ubuvugizi  itangazamakuru ku buryo byibura abareba ibyo rikora bagira ikiguzi bajya batanga, kugira ngo ryoroherwe n’ibyo rishora.

Yabwiye abadepite ati: “Intangazamakuru nk’umufatanyabikorwa wa leta mu gutuma leta ibyo ikora abaturage babimenya, ni  ukuzadukorera ubuvugizi nk’uko mubifite mu nshingano. Kuvugira ababatoye natwe turimo, mukavugira ibinyamakuru mukareba byibura abantu bakonsoma ibyo dukora icyo batugenera kugira ngo natwe tworoherwe n’ibyo dushora kugira ngo dutange byinshi.”

Yakomeje agira ati: “Urugero mwese imodoka mugendamo zibamo radiyo, amakuru yacu mwumva muyishgura he? Hari uburyo abantu bashoboba kubaka umushinga neza ku buryo imodoka zose zinjira mu gihugu zivaho 0,1frw akajya muri RURA, kugira ngo itongera kutwishyuza iminara. Hanyuma na Televiziyo (screen) zinjira mu gihugu nazo bagakuraho 0.5frw na byo bigahabwa RBA kuko  iduha iminara nayo ikoresha ibikoresho n’abakozi. Icyo gihe habaho ingurane. icyo gihe bizazamura imikorera kuko twakoraga  twirwanaho.”

Ikindi cyifuzo RMC yatanze ni uko sosiyete zisakaza amashusho n’amajwi nka Canal Plus, Star times na DStv zajya zorohereza abafite ibitangazamakuru; kuko ibyo batambutsa bituma zimenyekana.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura na rwo rwatabarije itangazamakuru, mu gihe muri Werurwe 2025, abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bari basabye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kugira icyo rukora ku kibazo cy’ibiciro by’ubukode bw’iminara ikoreshwa n’amaradiyo bivugwa ko bihenze, bityo bikagora ibitangazamakuru bito.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *