Ubukungu bwa Leta ya California bwarenze ubw’igihugu cy’u Buyapani, bituma iyi leta, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iza ku mwanya wa kane mu bukungu ku Isi.
Guverineri Gavin Newsom yatangaje imibare mishya yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) hamwe na Biro ishinzwe Isesengura ry’Ubukungu muri Amerika yerekana iterambere rya California.
Aya makuru yerekana ko umusaruro mbumbe w’imbere muri California (GDP) wageze kuri tiriyari 4.10 z’amadolari (miliyoni 3.08 z’amapound) mu 2024, urenga uw’u Buyapani, wageze kuri tiriyari 4.01$. Ubu iyi leta ikurikira gusa u Budage, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange.
Newsom yagize ati: “California ntabwo igendana n’Isi gusa, igenda imbere.”
Iyi mibare mishya ije mu gihe Newsom yamaganye imisoro ya Perezida Donald Trump kandi agaragaza impungenge z’ejo hazaza h’ubukungu bw’igihugu.
California ifite uruhare runini mu nganda n’ubuhinzi muri Amerika. Ikaba kandi irimo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ihuriro ry’imyidagaduro ku Isi ndetse n’ibyambu bibiri binini mu gihugu.
Newsom, umudemokarate ukomeye kandi ushobora kuzaba umukandida ku mwanya wa perezida mu 2028, yatanze ikirego cyamagana ububasha bwa Trump bwo kugena imisoro n’amahoro, ibyateje ihungabana ku masoko mpuzamahanga n’ubucuruzi.
Trump yashyizeho imisoro ya 10% ku bihugu hafi ya byose bitumiza ibintu muri Amerika, nyuma yo gutangaza iminsi 90 ya pause ku misoro ihanitse kurusha iyavuzwe haruguru.
Andi mahoro ya 25% yashyizweho kuri Mexico na Canada. Umusoro ku Bushinwa ariko wo watumye haduka intambara yeruye y’ubucuruzi hagati y’ibihugu 2 bya mbere bikize kurusha ibindi ku Isi.
Trump yashyizeho imisoro yashyizeho umusoro 145% ku bicuruzwa by’u Bushinwa byinjira muri Amerika, u Bushinwa nabwo bwihimura bushyira umusoro wa 125% ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Ubuyobozi bwa Trump bwavuze mu cyumweru gishize ko iyo imisoro mishya yongewe ku yari isanzweho, imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe by’u Bushinwa ishobora kugera kuri 245%.
Newsom yavuze ko ahangayikishijwe n’ejo hazaza h’ubukungu bw’igihugu.
Ati: “Nubwo twishimiye iyi ntsinzi, tuzi ko iterambere ryacu ryugarijwe na politiki y’imisoro ihutiweho y’ubuyobozi buriho ubu”. “Ubukungu bwa California buha imbaraga igihugu, kandi bugomba kurindwa.”
Trump yavuze ko intambara ye y’ubucuruzi igamije kuringaniza ikibuga nyuma y’imyaka myinshi Amerika isoreshwa umurengera.
Amakuru mashya yerekana ko GDP ya California ikurikira iya Amerika ya tiriyali 29.18 z’amadolari, u Bushinwa na tiriyali 18.74$ n’u Budage na tiriyali 4.65$. Amakuru arerekana kandi ko California ari yo yazamutse byihuse mu bukungu muri ibi bihugu.
Ubukungu bw’u Buyapani ubu bwugarijwe no kugabanyuka no gusaza kw’abaturage babwo, bivuze ko abakozi bufite barushaho kugabanyuka kandi amafaranga yo kwita kuri abo bageze mu zabukuru agenda yiyongera.


