Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu yagiriye uruzinduko muri Uganda n’u Burundi agirana ibiganiro n’abayobozi babyo.
Ni ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko.

Nyuma yo kubonana na Perezida Museveni kuwa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi abinyujije kuri X yagize ati: Maze kugirana ibiganiro byubaka cyane na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Uganda igira uruhare runini mu mutekano mu karere, kandi ndashimira imbaraga zayo zikomeje mu guteza imbere ibiganiro by’akarere, ubufatanye n’abaturanyi, no gufasha impunzi. Twaganiriye ku byihutirwa ku mahoro mu Burasirazuba bwa DRC. Ibibazo byimbitse bigomba gukemurwa birasobanutse: kubahiriza imipaka, kwishyira hamwe kw’ubukungu mu karere, kubazwa uburenganzira bwa muntu, no guhagarika imvugo zibiba inzangano n’iterabwoba.”
Ku bijyanye n’umubano w’impande zombi, yavuze ko u Bubiligi na Uganda byishimira ubufatanye bumaze igihe.
Ati: “Gahunda yacu y’iterambere iriho yibanda ku buzima, uburezi, n’igisirikare, hamwe n’ibisubizo bifatika ku baturage ba Uganda. Twasuzumye kandi uburyo bwo kwagura ubufatanye, harimo no mu bucuruzi n’amahugurwa ya gisirikare.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mata 2025 kandi, mu ngoro ya Perezida, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Maxime Prevot, wahageze avuye muri Uganda.

Ibiganiro byabo byibanze ku: gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no ku bufatanye mu bukungu na politiki hagati y’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru Minisitiri Maxime Prevot aza kuba ari i Kinshasa aho agomba kugirana ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi n’abandi bayobozi mu gihe atabashije kugera mu Rwanda, igihugu giherutse gucana umubano n’u Bubiligi.


