1746001640629rayon_potm_13_

Rutahizamu uhetse Rayon Sports yahembwe

Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abbedy yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe mu ikipe y’abagabo, mu gihe Mukeshimana Dorothée yabaye umukinnyi w’ukwezi mu ikipe y’abagore ya Rayon Sports WFC.

Ibi bihembo byatanzwe mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, byabereye ku cyicaro cy’iyi kipe aho byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Twagirayezu Thaddée (uyobora Association Rayon Sports), Paul Muvunyi (uyobora urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports), Irambona Eric (umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru muri Rayon Sports), n’Uwimana Jeanine (uyobora Rayon Sports WFC).

Hari kandi umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Rwaka Claude ndetse na Ayabonga, ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi (fitness coach).

Biramahire Abbedy yegukanye iki gihembo nyuma yo gutsinda igitego 1 mu mikino 4 yakinnye muri Werurwe, atsinda abo bari bahanganye barimo Muhire Kevin na Nsabimana Aimable.

Ku ruhande rw’abagore, Mukeshimana Dorothée ni we wahize bagenzi be Uwimbabazi Immaculée na Niyonshuti Emelance.

Ibi bihembo bitanzwe mu gihe Rayon Sports yitegura umukino ukomeye wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho izacakirana na Mukura Victory Sports kuri uyu wa Gatatu saa 19:30 kuri Stade Amahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *