20250430_160346

U Rwanda na RDC mu biganiro i Doha

Intumwa z’ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gutegura amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biteganya gusinyana.

Ni ibiganiro u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Brig. Gen Jean Paul Nyirubutama.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, uhagarariye Perezida Faure Gnassingbé wa Togo uheruka kugirwa na AU umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, uwari uhagarariye u Bufaransa ndetse n’uwa Qatar.

Kinshasa na Kigali bongeye guhurira i Doha, nyuma y’uko ku wa 18 Werurwe ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bahuriye muri uriya murwa mukuru wa Qatar ku buhuza bw’umuyobozi w’Ikirenga wa buriya bwami.

Ni umuhuro wakurikiwe n’isinya ry’amasezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington DC muri Amerika, akaba ari amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 25 Mata, Amerika yasabye u Rwanda na Congo gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro ugomba kuba wamaze kuyishyikirizwa bitarenze ku wa 2 Gicurasi.

Perezida Donald Trump aheruka kubwira abanyamakuru ko mu gihe cya vuba u Rwanda na RDC bizabona amahoro, ndetse amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi agahagarara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na we aheruka gutangaza ko u Rwanda na Congo bifite intumbero yo kugera ku mahoro, gusa yashimangiye ko “nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo.”

Amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro hagati y’u Rwanda na Congo ashingira ku biganiro bikomeje bigamije gukemura amakimbirane arimo ayo mu karere, birimo ibiyobowe na Perezida Gnassingbé.

Ashingira kandi ku byagezweho mu biganiro by’u Rwanda na RDC n’ibya RDC na AFC/M23 biyobowe na Qatar, ndetse n’imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu miryango ya EAC na SADC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *