Mu minsi ishize, amagambo ya Bishop Sam Owusu wo muri Ghana yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga. Yatangaje ko “ku myaka 25, umuntu akwiriye kuba afite nibura miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (GH¢25,000) kuri konti ya banki,” ibyo benshi bakiriye mu buryo butandukanye.
Ibi byatumye bamwe bibaza uko umukristo akwiriye kureba amafaranga n’ubutunzi. Ese koko umukristo akwiriye kugira ubutunzi bwinshi? Ese Bibiliya ibuvugaho iki?
Bibiliya ntiyamagana amafaranga, ahubwo yigisha uburyo bwo kuyakoresha
Mu byanditswe byera, amafaranga ntafatwa nk’ikintu kibi, ahubwo, ikibazo gishingira ku buryo umuntu ayabona n’uko ayakoresha. Bibiliya ivuga ko: “Urukundo rw’amafaranga ni rwo mizi y’ibibi byose” (1 Timoteyo 6:10), ntuvuga ko amafaranga ari mabi ahubwo ikibi ni ukuyakunda.
Yesu Kristo ubwe yigishije abantu gukoresha ubwenge mu bijyanye n’ubutunzi. Yagize ati: “Aho ubutunzi bwawe buri ni ho n’umutima wawe uzaba” (Matayo 6:21).
Yagaragaje ko amafaranga atagomba kuba igihangange mu buzima bw’umuntu, ahubwo ko yagombye kuba igikoresho gifasha abantu mu murimo w’Imana no gufasha mu bindi.
Umukristo akwiriye gukora, kuzigama no gutanga
Bibiliya ishimangira ko gukorana umwete ari ingenzi. Mu Migani 10:4 hagira hati: “Uworohera gukora agira ubukene, ariko ukuboko kw’abakora cyane kuzatunga.”
Abahanga mu by’ubukungu na bo bashimangira ko urubyiruko rukwiriye kwiga kuzigama no gushora imari hakiri kare. Ariko banavuga ko gushyiraho umupaka nka “miliyoni 4 kuri konti ku myaka 25” bishobora guteza igitutu gikabije ku rubyiruko rutandukanye n’amahirwe, inkomoko n’ubushobozi.
Impuguke ziburira urubyiruko kwirinda igitutu cyo kugereranya
Dr. Kwame Mensah, inzobere mu iterambere ry’urubyiruko muri Afurika y’Iburengerazuba, yabwiye BBC ko: “Kugereranya urubyiruko rufite amahirwe atandukanye bishobora gutuma bamwe bicika intege, aho kubatera umwete. Ikigomba kwigishwa ni uburyo bwo kwiteza imbere mu bushobozi umuntu afite.”
Inama y’ingenzi: Tangira aho uri, uko ushoboye
Ibyiza, nk’uko Bibiliya ibishimangira, ni ugukoresha amafaranga mu buryo bwiza: gukora cyane, kwirinda ubusambo, gufasha abandi no gutekereza ku hazaza. Ubukire bw’umukristo bukwiye kuba ubwuzuye: umutima utekanye, ubusabane n’Imana, n’ubushobozi bwo kugira icyo amarira abandi.


