téléchargement (2)

Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23″ Corneille Nangaa

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, Corneille Nangaa, yagaragaje ko abanye-Congo bose ari abanyamuryango ba ririya huriro rigamije guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Nangaa yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamukuru wigenga w’Umunye-Congo, Steve Wembi.

Yagize ati: “Buriya niba utabizi, Abanye-Congo bose ni abanyamuryango ba AFC/M23 kandi rwose ni byo.”

Nangaa kandi yasobanuye ko Tshisekedi yakoze icyaha cy’intambara ubwo yafungaga ibikorwa bya Banki muri Kivu zombi, kuri ubu akaba nta Banki n’imwe ikora ku buryo abaturage kubona amafaranga bibagora.

Muri iki kiganiro yabwiye umunyamakuru ko “impinduramatwara iracyakomeje, bityo muri iyi minsi nta munye-Congo udategereje AFC/M23.”

Uyu mugabo kandi yongeye gushimangira ko umutwe wa M23 ugomba gukomeza urugamba “kugeza bageze Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kubangamira abaturage b’abanye Congo.”

Yashimangiye ibi avuga kandi ko kuva i Mbuji-Mayi ukagera i Lubumbashi, za Kisangani, Beni n’ahantu hose bategereje AFC/M23 nk’umucunguzi ugomba kubabohora ingoyi y’ubutegetsi bubi bwa Perezida Tshisekedi.

Nangaa yasobanuye ko ihuriro rya AFC ryashoboye kugarura ituze mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kandi ko yabikoze mu gihe cy’amezi atatu gusa ashize.

Yavuze ko uyu mujyi wari warahungabanye cyane mbere y’ariya mezi atatu ubwo warimo abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, ingabo za SADC, Abarundi, Wazalendo n’abacanchuro bari barayogoje abaturage babica umusubirizo bazira ubusa gusa

Ati: “Mpereye ku wa mbere nko mu myaka itanu ishize, kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ntihashiraga icyumweru ntumvise impuruza intabaza gutabara abaturage bari mu kaga. Uyu munsi mu mujyi wa Goma abantu bararyama bagasinzira, ushobora kujya mu kabari mu kabyiniro, mbese ubuzima buratekanye.”

Gusa, yavuze ko umujyi wa Goma n’uwa Bukavu bibangamiwe n’uko ibikorwa bya Banki byahagaze, bitewe nuko Leta y’i Kinshasa yabihagaritse ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga iyi mujyi ibi byose akabifata nk’ibyaha by’intambara ashinja Perezida Tshisekedi kuko bibangamiye imibereho y’abaturage.

Yasobanuye ko gufunga ibikorwa bya Banki atari amayeri y’intambara, ahubwo ko ari icyaha cy’intambara. Ati: “Isi yose ibimenye, ikiremwamuntu kibimenye ko guhagarika amafaranga yabitswe n’abo muri Kivu atari amayeri y’intambara, ahubwo ni icyaha cy’intambara.”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo no guhangana n’ingaruka z’ifungwa rya Banki, AFC/M23 iherutse gufungura ikigega kizajya gikoreshwa n’abaturage mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu buryo bwo kubitsa, kubikuza no gufata inguzanyo CADECO.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *