field_18123_25051018200398321

APR FC yisubije umwanya wa mbere

APR FC yongeye kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025.

APR FC yatangiye umukino ikina neza, ihita ifungura amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara n’umutwe, ku mupira wahinduwe na Ruboneka Bosco.

Amagaju FC yagerageje kwishyura, ariko ntibyayihiriye mu gice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye 1-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yongeye gukaza umuvuduko. Ku munota wa 60, Mugisha Gilbert yateye umupira ugonga ukuboko kwa Bizimana Ipthi Hadji mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Denis Omedi.

Amagaju FC yatsinze igitego cy’impozamarira ku munota wa 85 gitsinzwe na Ndayishimiye Edouard, ariko APR FC yahise isubiza igitego ku munota wa 90+3, cyinjijwe na Mugiraneza Frodouard ku mupira wahinduwe neza na Hakim Kiwanuka.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yahise igira amanota 58, inyura kuri Rayon Sports yari iyoboye n’amanota 56, ikaba itegereje umukino wayo n’ikipe ya Police FC ku Cyumweru.

Indi mikino yabaye

Marine FC 2-1 Vision FC

Musanze FC 1-1 Gasogi United

Mukura VS 1-1 Bugesera FC

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *