abasore_babiri_bo_mu_karere_ka_nyamasheke_baguye_mu_musarane_barapfa

Nyamasheke: Yasanze umugabo we asambana ahita amwica

Mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’umugore w’imyaka 51 watawe muri yombi na RIB akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 61, bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukatishije mu ijoro ryo ku wa 9 Gicurasi 2025.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’aho byabereye avuga ko amakimbirane ashingiye ku mitungo n’amakenga y’ubushurashuzi yaba ari yo yasembuye ubu bwicanyi.

Umuturage wabibonye avuga ko umugabo yasabye umugore we ko bajyana gusarura kawa, ariko umugore arabyanga avuga ko atakomeza kuvunikira bene wabo b’umugabo kandi amufuhira amushinja kugabira inshoreke amafaranga avana muri kawa.

Uyu mugabo, nyuma yo kunanirwa kumvikana n’umugore, yahamagaye undi mugore wo mu Kagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo, ngo amufashe gusarura, amusaba kumuhemba.

Byageze saa tatu za mu gitondo, umugore wa nyakwigendera afata umwanzuro wo kumushakaho amakuru. Afata ibiryo arabyitwaza ajya aho umugabo yasaruraga kawa, ngo amenye niba koko bari mu mirimo cyangwa barimo gusambana nk’uko yabitekerezaga.

Agezeyo, yasanze umugabo we n’uwo mugore barimo gusambana. Yahise ashaka gukubita uwo mugore ariko aramucika, maze akata umugabo we akoresheje nanjoro.

Nyuma yo kumukomeretsa, umugore ngo ntiyamufashije ahubwo yarebaga uko aribwa no gutakamba, akomeza kumutererana kugeza ataye amaraso menshi. Umugabo yaje kuzanzamuka, agera aho abaturage bari, bagerageza kumukiza bamushyira kuri moto bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Karengera. Akigera yo, yahise apfa.

Uyu mugore, wari wakurikiye umugabo we, yahise ajya kuri icyo kigo nderabuzima, agezeyo avuga ko ari we wamwishe ndetse asobanura n’impamvu yabimuteye. Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bamutwara kugira ngo akurikiranwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Bwana Habimana Innocent, yemeje iby’aya makuru anavuga ko abaturage bari bagiye kumugirira nabi ariko ubuyobozi bwihutiye kumurinda kugeza RIB imugezeho.

Umurambo woherejwe ku bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho umugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *