tory-lanez-53

Umuraperi uherutse gufungwa yakubitiwe muri gereza

Umuraperi w’Umunya-Kanada Tory Lanez yajyanywe igitaraganya mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri gereza n’indi mfungwa.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika birimo TMZ, Lanez w’imyaka 32 yakubiswe ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 mu gihe yari mu kibuga cy’imyidagaduro cya gereza ya California Correctional Institution iherereye Tehachapi.

Abatangabuhamya bavuga ko yakomeretse ariko ibikomere bye bitateje impungenge ku buzima bwe. Impamvu y’ubu bushyamirane iracyari gukorwaho iperereza.

Tory Lanez ari mu gifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa umuraperikazi Megan Thee Stallion mu 2020, nyuma y’ubushyamirane bwabereye mu birori byari byatumiwemo Kylie Jenner.

Mu rubanza, Megan Thee Stallion yavuze ko Lanez yamurasiye ku kaguru amusaba “Kubyinira aho.”

Ubuyobozi bw’iyo gereza ntiburagira icyo butangaza ku bijyanye n’umutekano wa Lanez cyangwa iby’undi mfungwa wagize uruhare muri ibyo bikorwa.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *