Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pondat umaze igihe atari mu Rwanda, yatangaje ko yahagaritse burundu intambara y’amagambo yari imaze igihe ku imbuga nkoranyambaga hagati ye na DJ Brianne na Djihad.
Uyu mwuka mubi watangiye mu mwaka ushize ubwo Yago yavugaga ko afite amashusho y’aba bombi agaragaza imyitwarire itarimo ikinyabupfura, ibintu byakurikiwe n’ibiganiro by’amashusho byinshi byuzuyemo amagambo akomeretsa hagati y’impande zombi.
Yago, waje kwimukira muri Uganda avuga ko ahunze abamwanga, yagiye akora ibikorwa bitandukanye birimo no gushyira hanze amashusho yiswe ateye isoni, y’abantu yavuze ko bamugiriye nabi, harimo na Djihad. Ibyo bikorwa byatijwe umurindi n’uko yategetse DJ Brianne kumusaba imbabazi, nyamara akavuga ko izo mbabazi zaturutse ku bwoba aho kuba ukwicuza.
Mu biganiro Djihad na DJ Brianne bakoze nyuma y’ibi bikorwa, bavuze ko batigeze basobanukirwa icyatumye Yago abafata nk’abanzi be, banongeraho ko batakimwiyambaza, ahubwo bamusabye gushyira hanze ibyo avuga afite, kuko nta bubasha afite ku mibereho yabo bwite.
Nyuma y’igihe kinini ibi bigaragara mu ruhame, Yago yafashe icyemezo cyo kurangiza aya makimbirane. Mu butumwa yashyize ahagaragara, yagize ati: “Uyu munsi ndifuza gushyiraho iherezo ryiza rirambye kuri aba bantu n’abambari babo. Iri herezo ndarishyiraho mu izina ry’Imana, ntabwo ndarishyiraho mu izina ryanjye.”
Yemeye ko amashusho yavugaga ko afite atari ahari, avuga ko yiteguye kwemera guseba kugira ngo ibintu bihagarare burundu.
“Amashusho ya DJ Brianne mvuga ko mfite, nemeye ko ntayo mfite. Ndasebye, ntayo mfite,” Yago yabisobanuye atyo, anongeraho ko atazongera kuvuga DJ Brianne na Djihad nabi cyangwa kubita amazina asebanya ko ari abatinganyi.
N’ubwo Yago asaba imbabazi mu ruhame, ntibyoroshye kwemeza niba azahagarara ku byo yavuze, kuko atari ubwa mbere atangaje ko agiye guhagarika amagambo mabi, ariko akazongera kugaruka mu matiku nyuma y’igihe gito.
Ibi bishobora kuba isomo rikomeye ku bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibutswa ko amagambo n’imyitwarire bashyira mu ruhame bigira ingaruka ku mibereho y’abandi n’imibanire yabo.


