FWC1zhnXkAIShJc

Umusirikare urinda Tshisekedi yishe 3 bo muri Military Police

Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashe bagenzi be batatu bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police) arabica.

Byabereye mu kigo cya gisirikare cya Babylone giherereye i Kinshasa, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi.

Igisirikare cya RDC (FARDC) cyemeje aya makuru biciye mu itangazo cyasohoye.

FARDC yagize iti: “Mu ma saa cyenda zo mu rucyerera, umusirikare wo mu mutwe wa Garde Républicaine yarasiye batatu bo muri Military Police mu kigo cya Camp Babylone ahita abica. Nyuma yo gutwara Magazines [z’imbunda] zabo, uwo bikekwa ko ari umugizi wa nabi yahise ahungira ahari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi ku ikorosi riri ku muhanda wa Avenue Kivu, muri Komine Kitambo.”

FARDC ivuga ko uriya musirikare yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kurarirwa na bagenzi be benshi bo muri Military Police, gusa impamvu yatumye arasa ba nyakwigendera ikaba itaramenyekana.

Igisirikare cya RDC kandi kivuga ko iperereza ryamaze gutangira kugira ngo hamenyekane icyatumye uriya musirikare yivugana bagenzi be.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *