Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ku mugaragaro urubanza ruregwamo Fatakumavuta, ukurikiranyweho n’ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye birimo gukangisha no gusebanya ku mbuga nkoranyambaga, kubangamira ituze rusange, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ivangura rikurura urwango.
Ibi byaha byose, ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe binyuze mu buryo bw’itangazamakuru, aho uwo biregwa asanzwe ari umwe mu bantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu rwego rw’isesengura n’ibitekerezo ku buzima bw’igihugu.
Mu rubanza rwo mu mizi rwatangiye kuwa 15 Gicurasi 2025, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta akoresha amagambo atesha agaciro abandi banyarwanda, bikagira ingaruka ku mutekano w’igihugu no ku mibanire y’abaturage. Bwasabye ko afungwa imyaka 9 kubera uburemere bw’ibyaha aregwa.
Fatakumavuta yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko ibyo yakoze ari ubusesenguzi ashingira ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ndetse ko umwuga akora w’itangazamakuru ubimwemerera. Yagaragaje ko nta bushake yari afite bwo kubangamira ituze rusange cyangwa gukangisha abantu ku giti cyabo.
Yongeyeho ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge nk’uko abishinjwa, asaba ko ubutabera bwamwumva hashingiwe ku kuri no ku mategeko.
Urukiko rwumvise impande zombi, ruvuga ko rugiye gusuzuma dosiye mu buryo burambuye mbere yo gufata icyemezo cya nyuma. Umwanzuro w’urukiko uteganyijwe ku wa 6 Kamena 2025.


