regis-2-c5a0f

Turambiwe amatiku Muramira Régis na Sam Karenzi birirwamo: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru Muramira Régis na Sam Karenzi, rubasaba guhagarika amatiku ruvuga ko bamaze igihe birirwamo.

Muramira na Karenzi bamaze igihe baterana amagambo, nyuma y’uko umwe avuye kuri Radiyo ya Fine FM bahoze bakoranaho akajya gushinga SK FM.

Muramira amaze igihe yaratangije inkuru z’uruhererekane rw’amanyanga avuga ko Karenzi yagiye akora, ibituma uriya wahoze ari umuyobozi we kuri Fine FM na we amusubiza.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko amatiku ya Muramira na Karenzi ari ku murongo wo kubagusha mu byaha, abasaba kuyahagarika.

Ati: “Muramira Régis na Sam Karenzi mubabwire muti turarambiwe pe! Abantu bararambiwe kumva ibintu barimo. Murekere aho abantu barambiwe amatiku mwirirwamo, impamvu tubivuga bari gusatira umurongo wo kujya gukora ibyaha.”

RIB ivuga ko ubusesenguzi bwayo bugaragaza ko imvugo bariya bagabo bombi bakoresha basubizanya zishingiye ku makimbirane baziranyeho byihariye, ariko muri iki gihe zikaba zikomeje gufata indi ntera.

Dr Murangira yakomeje avuga ko ibyo Muramira na Karenzi barimo ari “gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi ibyo birabaganisha mu nzira zo gukora ibyaha.”

“Baragenda basatira ibyaha. Ibintu baziranyeho nibabibike bo ubwabo, bareke kubizana bakoresha itangazamakuru.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko amakosa bakomeza gukora basubizanya bifashishije ibitangazamakuru, ubutabera butazayarebera.

Ati: “Kugira ibyo bapfa barakoranye bibaho, ariko ntibivuze ngo umwe asubize undi, undi uteguze igice cya kabiri. Usanga ari ibintu tutagakwiriye kubona mu bantu nka bariya, biragayitse. Bakeka ko ari ukwidagadura ariko na ho ukuboko k’ubutabera kugerayo. Bibihiriza abantu.”

Yunzemo ati: “Ikibabaje ubona ko buri umwe aba afite abamushyigikiye, bikaganisha mu murongo wo gukimbiranya abantu. Abantu bararambiwe kandi bamaze no kubihaga. Gushyamirana nka kuriya iyo bidakumiriwe birangira bibaye ibyaha. Ni ibintu RIB itazihanganira.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *