U Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri bashyize umukono kuri gahunda y’uriya muryango igamije iterambere rirambye (UNSDCF).
Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yerekeye iriya gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mu gihe Loni yari ihagarariwe n’umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.
Muri iriya gahunda y’imyaka itanu biteganyijwe ko Loni izajya iha u Rwanda $ miliyari 1.04 (Frw miliyari 1,489) yo gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko ariya mafaranga azakoreshwa by’umwihariko muri gahunda zirimo guteza imbere ubukungu butagira uwo buheza, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga udushya; ariko muri gahunda impande zombi zihuriyeho nko gutera inkunga imishinga irimo guhanga udushya ndetse n’ibikorwa bya sosiyete sivile n’abikorera.
Minisitiri Murangwa nyuma yo gusinyana na Loni ariya masezerano, yavuze ko iriya gahunda ari “ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye” bw’u Rwanda na Loni “ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, kudaheza kandi harambye.”
Yunzemo ati: “Iragaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”
Ozonnia Ojielo we yavuze ko iriya gahunda “ishimangira umuhate duhuriyeho (Loni) wo gukorera hamwe no gushyigikira urugendo rw’u Rwanda rw’impinduka.”
Mu gukora iyi gahunda y’imyaka itanu habayeho ibiganiro bitandukanye byahuje ibigo n’inzego za leta birenga 50, ibigo bya Loni n’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere.
Byitezwe ko izatanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’umutekano mu karere n’ibijyanye n’amikoro.
Iki cyiciro cya UNSDCF kigiye gutangira nyuma ya gahunda nk’iyi yari yatangiye mu 2018 irangira mu 2024.
Ibizakorwa kandi biri mu murongo w’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST 2), n’icyerekezo 2050.


