Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Congo bari baragizwe ingwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, bakomeje gutahuka ku bwinshi nyuma y’aho umutwe wa M23 uborohereje gutaha iwabo cyane cyane, abari bari mu bice igenzura.
Abantu 360 bakiriwe kuwa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iri mu murenge wa Bigongwe mu karere ka Nyabihu, aho bagomba kumara igihe gito babarurwa mbere y’uko berekeza mu turere n’imirenge bavukamo.
Ubwo Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda MINEMA, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira yasuraga aba baturage kuwa mbere tariki 19 Gicurasi 2025 nyuma y’umunsi umwe gusa bageze mu Rwanda, bamusanganije uruhurirane rw’ibibazo bitandukanye birimo kwibaza n’uko bazabaho mu Rwanda.
Muri aba batashye barimo ibyiciro bitandukanye, nk’abana n’urubyiruko bavukiye muri Congo bakaba batashye batazi inkomoko y’ababyeyi babo, abandi bagiye muri Congo bagurishije ibyabo bakaba ntamitungo bagira mu Rwanda, abagore bashakanye n’Abakongomani bakaba batashye bonyine n’abana abagabo bagasigara, n’ abandi.
Aba bose babajije MINEMA inashinzwe kwita ku bibazo by’impunzi n’ibiza, uburyo bazabaho nta mitungo bagira mu Rwanda, abandi batagira imiryango bakomokamo, abandi bakaba batazi n’inkomoko yabo, bityo ibi bibazo byose bikaba ari ihurizo kuri bo.

Mu gusubiza aba baturage Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda MINEMA, Maj. Gen Rtd Albert Murasira yababwiye ko atari bo ba mbere bakiriye bafite ibibazo nk’ibyabo, kandi ko u Rwanda atari nka kera bavugaga ngo “ni nk’ikirahuri cyuzuye amazi”, bityo ko batakagombye guhangayika ngo bazabaho bate kandi bari mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “U Rwanda rufite gahunda yo gutuza buri munyarwanda wese wifuza kurubamo, kandi aho umwaga utari n’uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu. Si mwebwe twakiriye bwa mbere n’abandi bazaga bafite ibibazo nk’ibyanyu kandi byose byarasubijwe. Muhumure ntabwo muzabura aho muba cyangwa ngo mubure ikibatunga kandi muri mu gihugu cyanyu.”
Yavuze kandi ko mu kubabarura aribwo hazamenyekana ikibazo cyihariye cya buri wese, hanyuma inzego zitandukanye zigafatanya kubishakira umuti, hakurikije umwihariko wa buri muntu, dore ko ku ikubitiro babanje no gufotorwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa birimo n’indangamuntu.
Minisitiri Murasira kandi yavuze ko aba baturage badahejwe ku mitungo yabo n’imiryango yabo bafite muri Congo, ko na nyuma bashobora gusubirayo bagasura imiryango yabo, abandi bakajya kugurisha imitungo yabo mu gihe baba bayifiteho uburenganzira busesuye bakagaruka, ariko bitwa abanyarwanda bafite n’ibyangombwa by’u Rwanda.
Kugeza ubu hamaze gutahuka abanyarwanda bagera ku 1156 nyuma y’uko kuwa mbere tariki 19/05/2025 hatashye abagera kuri 896 bacyuwe n’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR aho bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu karere ka Rusizi, ni mu gihe biteganjwe ko impunzi zose zizakirwa zigera ku 2500.


