Naanga-Kabila-696x392-1

Kabila yakiriwe na Corneille Nangaa akigera mu mujyi wa Goma

Kuva mu majyepfo ya Afurika, aho amaze umwaka urenga atuye, Joseph Kabila amakuru avuga ko yanyuze mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba mbere yo kugera i Kigali, nk’uko abamuherekeje babisobanura.

Kuva aho, yafashe umuhanda ujya Goma, unyuze i Rubavu, nk’uko amakuru amwe abitangaza, aho yagezeyo  mu gicuku, akakirwa na Corneille Nangaa.

Umuhuzabikorwa wa AFC / M23 yishimiye ukuza kwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Kabila yahisemo “guhitamo neza, aho kuguma mu buhungiro ku gahato.”

Emmanuel Ramazani Shadary, umunyamabanga uhoraho w’ishyaka ry’abaturage rya Joseph Kabila (PPRD), yatangarije  RFI ko ari i Goma kugira ngo abonane n’abanyapolitiki n’imiryango itegamiye kuri Leta, agamije gushaka amahoro: “Ari hano kugira ngo avugane n’abafite intwaro.” Azatanga umusanzu we mu kuganira nabo, nkuko abasenyeri babigenje, nkuko buri wese abikora. Nibikorwa bya buri wese kandi inzira igomba kuba iyisi yose. Ati andi magambo ni disikuru zabatinya kubura akazi. »

Ubwo yarabajijwe niba ntangaruka zizaba kuri Kabila i Kinshasa dore ko ishyaka rye PPRD ryasheshwe, Emmanuel Ramazani Shadary, yatangaje ko hazavugwa amagambo menshi, ngo Kabila ni u Rwanda, ngo ni uyu nuyu, ati ibyo birarambiranye, ariko icyingenzi ni uko ari mu bakinnyi ba politiki bakomeye muri iki gihugu.

Ari mu bazi abanyapolitike  bose bo mu gihugu,ndetse no mu karere ndetse akaba asobanukiwe politike y’isi.”

Ntacyo Kabila aratangaza i Goma.

Muri disikuru ye abasesenguzi bavuga ko ariyo ibaye iya mbere kuva Kongo yabona ubwigenge,Joseph Kabila yatangaje ko misiyo ye ya mbere ari ukurwanya ubutegetsi bw’igitugu yasize ashyizeho ubwo yavaga k’ubutegetsi mu mahoro.

Umutwe wa AFC/M23 wo uratangaza ko , “imiryango ya Goma ikinguye kugira ngo yakire, usibye uwahoze ari perezida, abashaka gukora ibikorwa byabo bya politiki mu mwuka wa repubulika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *