Musa Hasahya, umugabo w’imyaka 67 utuye muri Uganda, yamamaye nyuma yo gutangaza ko yahagaritse gahunda yo kongera kubyara, nyuma yo kugira abana 102, abuzukuru 568 n’abagore 12.

Uyu mugabo, ubana n’abagore be bose mu nzu imwe, yavuze ko impamvu nyamukuru itumye ahagarika kongera kubyara ari ibibazo by’ubukungu bikomeje gukara.

Yagize ati: “Amafaranga yanjye akomeje kugabanuka uko imyaka igenda, mu gihe umuryango wanjye ukomeje kwaguka. Ubu rero, sinshobora gukomeza kwihanganira umuzigo w’abana benshi.”

Hasahya yatangiye kubaka umuryango mugari ubwo yari akiri muto, aho yavugaga ko ashaka gukoresha ubushobozi yari afite kugira ngo arere urubyaro rwinshi.

Yagize ati: “Nabonaga nshoboye gutunga abagore benshi n’abana benshi, kandi ubutaka bwera bwo guhinga bwari buhari. Natekerezaga ko ari bwo buryo bwiza bwo gutera imbere.”

Ariko uko ibihe byahindukaga, n’ubuzima bukarushaho kugorana, uyu mugabo yafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba abagore be bose bagejeje igihe cyo kubyara kujya mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Yagize ati: “Nabwiye abagore banjye ko bagomba kujya mu nzira yo kuboneza urubyaro. Kandi ndanaburira abagabo batekereza kurongora abagore barenze bane, ko atari ibintu bikiri byiza muri ibi bihe.”

Zulaika, umwe mu bagore be, wavuze ko amaze kubyarana na Hasahya abana 11, yemeye ko ibintu bikomeye.

Yagize ati: “Ndabibona ko ubuzima bugoye, kandi natangiye gufata ibinini byo kuboneza urubyaro kugira ngo duhangane n’ubushobozi buke.”

Mu bana 102, abagera kuri 98 baracyariho, kandi kimwe cya gatatu muri bo baba hamwe na se ku nzu ye. Hasahya, utemera gutandukanya abagore be, avuga ko kubabana mu nzu imwe bituma abagenzura neza kandi akababuza kugira ibindi bifuza hanze y’urugo.

Mu gihugu cya Uganda, aho gushaka abagore benshi bitemewe n’amategeko, Hasahya asigaye ari urugero rukomeye rw’ingaruka z’umuryango mugari utagendanye n’ubushobozi buhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *