Umunyepolitike Alexis Sinduhije utavuga rumwe n’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko urebye aho igihugu kigeze ntayindi nzira yo gukemura ibibazo byugarije iki gihugu uretse kurandurana n’imizi ubutegetsi bw’iri shyaka bukomeje koreka igihugu.
Sinduhije uyobora ishyaka rya MSD ritagikorera ku Butaka bw’u Burundi kubera kwakwa uburenganzira na leta, yabivuze mu Kiganiro cyatambutse kuri Radio Peace FM Radio y’Urubyiruko.
Sinduhije yavuze kandi ko yemera ko umutwe wa Red Tabara urwanya leta y’u Burundi ari intwari z’abarundi zizazahura igihugu zikagikura mu bibazo by’umurengera bicyugarije.
Yagize ati: “Umutwe wa Red Tabara ndawushyigikiye cyane kuko ni intwari z’Abarundi bifuza gukiza igihugu. Ikindi ni uko Red Tabara iri mu kazi kuko ihanganye n’ingabo z’u Burundi muri Kongo ndetse ikaba umaze kwimura ingabo za FDNB mu birindiro byinshi.”
Uyu kandi yamaganiye kure abavuga ko akorana n’ubutegetsi bwa Gitega, akavuga ko abarwanashyaka ba MSD barenga 6,000 kuri ubu bagifunzwe, naho 13,000 bakaba barishwe urupfu rubi ndetse bamwe bakaba batazi n’iyo bashyinguwe.
Yanasobanuye kandi ko benshi mu mpunzi zikiri hanze y’igihugu abangana na 70% by’abahunze ari abarwanashyaka ba MSD abereye umuyobozi, bityo ko atazapfa akoranye n’ubutegetsi bwa Gitega yarahiriyeu gukomeza kurwanya kugeza aburanduranye n’imizi.
Ku kibazo cy’amatora y’abadepite ateganijwe tariki 5 Kamena 2025, Sinduhije avuga ko ari nk’ikinamico kuko “ntacyo azazanira abarundi”, agasaba Abarundi bose ko bashyira amakarita y’itora hasi ntibatore CNDD-FDD.
Alexis Sinduhije avuga ko inzira zakoreshwa mu kwirukana ubutegetsi buriho mu Burundi ari ukujya mu mihanda bakigaragambya nkuko byagenze muri 2015, cyangwa bagafata intwaro bakarwana, n’ubwo iyi nzira asanga ishobora guhitana ubuzima bwa benshi.
Sinduhije akaba yemera ko akomeje inzira y’urugamba rwo guhangana no gukuraho ubutegetsi bw’ishyaka rya CNDD-FDD riri k’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi kiyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye kugeza buhirimye.


