gpo_6bbxcaaty97

DRC: Ibiganiro bya Washington byaba bigeze he?

Ikinyamakuru Financial Times (FT) cyatangaje ko abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, baba bafite icyizere ko bashobora kugirana amasezerano na Washington mu kwezi gutaha, kugira ngo bashake ishoramari ry’Amerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’inkunga yo guhagarika inyeshyamba za AFC/M23 Kinshasa ihora ishinja u Rwanda gutera inkunga.

Mu cyumweru gishize, ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byatangaje ko mu mabuye nka tungsten, tantalum na tin, Congo yakomeje gushinja u Rwanda kuyatwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko,amakuru aravuga ko ashobora koherezwa mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo ahatunganyirizwe hakurikijwe amasezerano y’amahoro yumvikanyweho na Amerika.

Ikinyamakuru FT gitangaza ko gifite amakuru yizewe yuko amasezerano y’ishoramari hagati ya Washington , Kigali na Kinshasa , ashobora gusinywa mu mpera za Kamena uyu mwaka nkuko abantu babiri bari hafi cyane yaya masezerano babibwiye FT. Gusa ngo haracyarimo utuntu tundi bagishyiraho umurongo.

Minisitiri wa Congo ushinzwe Mine Kizito Pakabomba yatangarje FT, ko amasezerano n’Amerika azongera ubufatanye mu ngeri zose binyuze mu ishoramari n’Amerika. Ati kandi bizatuma gukomeza kwegamira k’Ubushinwa bigabanuka mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kinshasa ishyize imbaraga muri aya masezerano n’Amerika kuko ariho ishyize icyizere mu guhagarika intambara bamwe batabona umuzi wayo w’amateka maremare ashingiye kubanyekongo bavuga ururimirw’ikinyarwanda,n’imiyoborere mibi, ahubwo ikibazo bakagishingira k’ubutunzi kamere bwa Kongo.

Washington ikomeje kotsa igitutu isaba ko amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi azashyirwaho umukono muri iyi mpeshyi, aherekejwe n’ishoramari m’ubutunzi kamere rizazana miliyari z’amadolari muri aka karere, nk’uko Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump muri Afurika yabitangaje mu ntangiriro zuku kwezi.

Impande zombi zirebwa naya masezerano ziyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneke ibisubizo by’amahoro ku bibazo bitera amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo, no kurushaho gukorera mu mucyo mu rwego rw’umutungo kamere.

Ku cyumweru, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kubaha ubusugire bwa buri gihugu ari byo shingiro rikubiye muri aya masezerano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *