WhatsApp Image 2023-10-19 at 00.52.17

RDC: ONG iratabariza abajenerali 29 ba FARDC bafunzwe biganjemo abavuga Igiswahili

Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ONG-DRC), harimo Human Rescue n’Itsinda ry’Impuguke z’Imiryango itegamiye kuri Leta, ryagaragaje ko rihangayikishijwe cyane n’inkubi nshya y’ifatwa ry’abayobozi bakuru mu gisirikare kuva ku wa Kane, itariki ya 22 Gicurasi 2025. Uheruka gutabwa muri yombi ni General de Brigade Pierre Banywesize, Komanda wungirije w’ibikorwa bya gisirikare muri Dungu mu Ntara ya Haut-Uélé, ndetse wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo wihariye wa Joseph Kabila, wahoze ari perezida.

Nk’uko iyi miryango itegamiye kuri leta izobereye mu guharanira uburenganzira bwa muntu ibivuga, Brig. Gen. Pierre Banywesize yafatiwe i Kinshasa n’inzego z’ubutasi za gisirikare zo muri Camp Kokolo hanyuma afungirwa ahantu hatazwi igihe yari i Kinshasa ategereje koherezwa kwivuriza mu mahanga. Muri icyo cyiciro kimwe, iyi miryango itegamiye kuri Leta yazamuye ikibazo cya General Banza Kabulo Joseph, wahoze ari Komanda wungirije w’ibikorwa bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, na we wafatiwe i Kinshasa.

Itangazo ryakiriwe na ACTUALITE.CD ku wa Gatatu, itariki ya 28 Gicurasi 2025, rigira riti: “Kugeza ubu, ihuriro riragaragaza n’impungenge ko mu bajenerali nibura 29 bafunzwe, 27 ari abavuga Igiswahiri, kongeraho ba ofisiye  na ba suzofisiye magana bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu ahantu hatandukanye twavuze haruguru”.

Mu gihe igihugu cyugarijwe n’imvururu zishingiye ku mibereho, politiki n’umutekano n’ibibazo by’imiyoborere, iyi miryango itegamiye kuri Leta yemeza ko ifatwa rwihishwa ry’aba basirikare bakuru ndetse n’uburyo bafunzwemo birangwa no: “kutamenya neza impamvu zatumye bafatwa n’aho bafungirwa; kutubahiriza ibiteganywa n’ubucamanza, cyane cyane uburenganzira bwo kugira avoka, gusobanurirwa neza ibyo baregwa mu gihe cy’iburanisha, no kudashyikirizwa umucamanza mu gihe cyagennwe; ibyago byo gukorerwa iyicarubozo, gufatwa nabi no gufungwa igihe kirekire nta kuburanishwa. ”

Muri iryo tangazo bagize bati: “Ibi bintu byose bigira uruhare mu kurushaho kuzambya ubumwe bw’igihugu ndetse no kurushaho kumva ko hari akato, gusuzugurwa ndetse no kuvangura abaturage bamwe na bamwe.”

Iyi miryango irasaba:

• Ko uburenganzira bwo gusura ba ofisiye bafunzwe bwubahirizwa. Nk’urugero, ku bijyanye na General Pierre Banywesize, yaba umuryango we cyangwa abamwunganira ntibashobora kumugeraho kugeza uyu munsi;

• Ko inzego z’ubutabera za gisirikare zitegura imanza zazo kugirango ukuri kugaragare. Bitabaye ibyo, bakabarekura gusa;

• Ko ingamba zihutirwa zafatwa kugira ngo General Pierre Banywesize ukurikije uko ubuzima bwe bwifashe biteye impungenge, kugira ngo abone ubuvuzi bukwiye kandi ko mu bihe nk’ibi, ibyo bidashobora kwihutisha iyangirika ry’ubuzima bwe;

• Ko uburenganzira bwabo bwo kuburanishwa mu cyubahiro kandi mu butabera bwubahirizwa;

• Ko ibikoresho bihabwa abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo bakurikirane inzira zose zijyanye n’ifatwa n’ifungwa.

Mu cyumweru hafi gishize, umuryango wa Banywesize Cishungu wagaragaje impungenge zikomeye nyuma yo kubura mu buryo butunguranye kwa Brig. Gen. Pierre Banywesize, wahoze ari umuyobozi w’umutekano w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, ubu akaba wakoreraga igihugu muri Dungu, mu Ntara ya Haut-Uele. Nk’uko byatangajwe n’umuryango we mu butumwa woherereje ACTUALITE.CD, ngo yatwawe n’abantu batamenyekanye mu buryo budasobanutse.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *