GsGMLKdXsAAmRb0

Nairobi: Gen. Muganga mu bayobozi b’ingabo bitabiriye inama ya ACHOD 2025

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ingabo z’Afurika (African Chiefs of Defense Conference) ya 2025, yatangiye ku wa Kabiri, itariki ya 27 Gicurasi 2025 i Nairobi muri Kenya, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira umutekano nyafurika, gukomeza ubumwe bw’ingufu”.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru b’ingabo baturutse ku mugabane wa Afurika kugira ngo baganire ku bibazo rusange by’umutekano no guteza imbere ubufatanye bwabo.

Mu ijambo rye nyamukuru, Perezida Ruto watangije iyi nama yashimangiye akamaro ko kwakira inama nk’iyi ku butaka bwa Afurika, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri iyi nama ibera ku mugabane wa Afurika, avuga ko byerekana uruhare rwa Afurika rugenda rwiyongera mu gushyiraho gahunda za yo z’umutekano.

Iyi nama ya ACHOD 2025 yateguwe ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kenya zifatanije n’inama y’abakuru b’ingabo z’Afurika 2025 (ACHOD) i Nairobi, ihuza abayobozi bakuru b’ingabo baturutse mu bihugu bigera kuri 37 byo muri Afurika kugira ngo bungurane ubumenyi, bashimangire ubufatanye, kandi bakemure ibibazo by’umutekano bisangiwe ku mugabane wa Afurika.

Inama y’uyu mwaka ibaye iya kabiri iteguwe na Amerika ifatanije n’igihugu cya Afurika mu kwakira iri huriro rya mbere, nyuma y’iryabaye mu 2024 muri Botswana, kandi bishimangira uruhare rwa Kenya nk’umuyobozi w’akarere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *