U Rwanda ruri mu bihugu 12 byamaganye “ubutegetsi bubangikanye” n’ubwa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutwe wa M23 umaze igihe warashyizeho mu bice byo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu ugenzura.
Umwanzuro wamagana buriya butegetsi wafatiwe mu nama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC ejo ku wa Gatatu yabereye i Kampala.
Ni inama yayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, u Rwanda rukaba rwari ruyihagarariwemo n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Abayitabiriye kandi barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Umwanzuro wa gatatu w’iriya nama uvuga ko abayitabiriye bamaganye “gufata ubutaka no gushyiraho ubutegetsi bubangikanye bikorwa n’umutwe wa M23/AFC ufashijwe n’ubufasha bwo hanze”.
Banasabye “ishyirwa mu bikorwa ryihuse kandi ryuzuye”, “n’impande zose bireba”, ry’umwanzuro w’akanama k’umutekano ka ONU wa 2773 wo ku itariki ya 21 Gashyantare (2) uyu mwaka.
Mu byo uwo mwanzuro wa ONU uteganya, harimo ko M23 igomba guhagarika imirwano ako kanya no kuva mu bice yafashe, n’u Rwanda rukareka gufasha M23, rukanahita rukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC “nta yandi mananiza”.
Nta cyo M23 yahise itangaza ku myanzuro y’iyo nama.
Uyu mutwe icyakora kuva yafata imijyi ya Goma na Bukavu wahise ushyiraho ba Guverineri b’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo; ndetse n’abungiriza babo.
M23 yashyizeho ba Meya b’iriya mijyi ndetse n’indi igenzura nk’uwa Bunagana na Rutshuru; cyo kimwe n’abayobozi ba zimwe muri Teritwari igenzura.


